Abakozi ba NCPD hamwe na ba UPHLS basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rukumberi

Abakozi ba NCPD hamwe na ba UPHLS basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rukumberi

Ifoto: Bamwe mu bakozi ba NCPD na UPHLS

Ku wa gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2013, abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) bafatanyije n’ab’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA (UPHLS) bibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi banasura urwibutso rwa Rukumberi. Uru rwibutso ruherereye mu Karere ka Ngoma, umurenge wa Rukumberi. Uyu murenge ukaba ukikijwe n’ibiyaga byinshi ari byo: Mugesera, Birira, Sake ndetse n’umugezi w’Akagera.

Bakihagera, bashyize indabo ku mva maze bafata n’umunota wo gutuza bunamira abashyinguwe muri urwo rwibutso. Umwe mu bahatuye, Bwana Mazimpaka Athanase yasobanuriye abitabiriye uyu muhango amateka y’abatutsi mu murenge wa Rukumberi. Yababwiye ko mu mwaka wa 1960, mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya Parmehutu, abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu batwikiwe maze bacirirwa muri Rukumberi yari igizwe n’ishyamba ryinshi kandi ryarangwagamo isazi ya tse-tse. Baje barakubiswe cyane ku buryo abenshi cyane cyane abagabo bahise bapfa hasigara ngerere. Muri iryo shyamba, babayemo batagira ikibafasha, bamara amezi abiri bagenerwa icyitwaga iposho ariko nyuma bihita bihagarara. Hanyuma hashyirwaho bariyeri (Barrières) zababuzaga kujya guhaha ahandi cyangwa se guca inshuro. Mu mwaka wa 1977, hatujwe abandi bantu baturutse mu bice bya Bunyambiriri, Mayaga n’ahandi akaba ari nabo baje kubatsembatsemba kuko bari babazi neza.

Muri Mata 1994, hoherejwe ubutumwa bukwirakwizwa mu baturage bugira buti: “Umututsi ni umwanzi, mumurwanye kandi namwe abihishemo”, maze abatutsi batangira kwicwa bahereye ku bari barize nk’abarimu n’abaganga. Babishe urw’agashinyaguro ku buryo hari abahambwe babona, ababyeyi babanza kwicirwa abana bakabona kubakurikizaho n’ibindi bibi byinshi. Abenshi mu bashyinguye mu rwibutso rwa Rukumbeli bishwe ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo hoherezwaga abasirikare benshi baraza babarasamo amasasu menshi. Ku itariki ya 5 Gicurasi 1994, nibwo Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarokoye abagera kuri 740.

Mu gusoza, Bwana Mazimpaka Athanase yagaragaje impungenge bafite kuko uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zigera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000) rwubatswe huti huti rukaba rudatunganyije neza ku buryo hamwe na hamwe hatangiye kwangirika akaba asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo rusanwe vuba.

Nyuma yo gushyikirizwa inkunga abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga bafatanyije n’ab’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA bakusanyije yo gusana uru rwibutso, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Bwana Emmanuel Nyamutera yashimye ubuyobozi bw’ibi bigo byombi kuba barahisemo gusura uru rwibutso ndetse anabashimira inkunga babateye yo kurusana.

Mu ijambo nyamukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yashimye abaturage b’umurenge wa Rukumberi kuko n’ubwo bahuye n’ibibazo byinshi bakomeje kwiyubaka aboneraho no kwibutsa insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishishikariza abanyarwanda guharanira kwigira. Yagize ati: “kwigira birasaba kudaheranwa n’agahinda no kongera kwiyubaka kuko guheranwa n’agahinda ni ugutiza umurindi abakoze aya mahano”

Nyuma yo gusura urwibutso, abakozi bakomereje mu murenge wa Kibungo maze basura umubyeyi witwa Uwumukiza Janvière warokotse Jenoside ufite ubumuga bw’ingingo bamugezaho inkunga y’amabati 68 afite agaciro gakabakaba amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi Magana atatu na mirongo ine (340,000 Frw) yo gusana inzu atuyemo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibungo Bwana Nyamihana Philippe wari witabiriye iki gikorwa, yijeje abari aho ko ubuyobozi bw'umurenge buzakora ibishoboka byose kugira ngo aya mabati asakarwe ndetse n'iyi nzu ibashe gusanwa kuko bigaragara ko ishaje ikaba yagwa iramutse idasanwe mu gihe cya vuba.

Uyu mubyeyi utunze umuryango w’abantu 8, ntabasha kubyuka cyangwa kwicara; ahora aryamye mu buriri. Nubwo umurebye wagira ngo ntacyo ashoboye, avuga ko yikuyemo “ntibishoboka” maze agerageza gutekereza icyo yakora kugira ngo abeho atabereye umutwaro abo babana. Afashijwe n’ubufasha yagiye abona butandukanye ndetse n’inguzano yahawe na Banki y’abaturage, madamu Uwumukiza Janvière yubakishije inzu ikodeshwa ifite imiryango 6 ndetse agerageza no gukora umushinga ujyanye no gutunganya umusatsi (salon de coiffure). Nyamara n’ubwo yagerageje ibyo byose kwishyura iyo nguzanyo ya Banki ntibimworoheye kuko amafaranga menshi abona muri ibyo bikorwa ayakoresha mu kwivuza kuko asabwa kujya kwa muganga inshuro 3 mu cyumweru kandi kugira ngo agereyo bitwara amafaranga menshi y’urugendo (transport) kuko bisaba gukodesha intebe yose (imyanya 4) mu modoka ndetse n’abantu nibura babiri bamuherekeza kuko atabasha kwicara.

Bwana Rutagengwa Bosco, umukozi w'akarere ka Ngoma ufite kwibuka Jenoside mu nshingano ze, yashimye abitabiriye iki gikorwa avuga ko ari abafatanyabikorwa bakomeye. Yagize ati:"Uru rugendo mwakoze rurimo ibintu bitatu by'ingenzi: Kwibuka, Ubufasha no Kwigira ku mateka bikazafasha buri wese gutanga umusanzu we mu kwamagana Jenoside".

Byakusanyijwe na:

Madamu Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe Itumanaho ridaheza/NCPD