Ihuriro rya 3 ry’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA

Ifoto: Bamwe mu bitabiriye Inama.

Ku bufatanye bw’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA UPHLS , Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga NCPD n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi RBC, kuwa 2 kugeza kuwa 3 Mata 2013 muri Hoteli Lemigo, i Kigali habaye ihuriro rya gatatu rigamije kungurana ibitekerezo ku bafite ubumuga mu kurwanya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buryo muri 2015 nta muntu uzaba acyandura ubwandu butera SIDA. Abafite ubumuga nabo birabareba (……).

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bo mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta, iz’abafite ubumuga, impuguke mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gufasha abantu bafite ubumuga.

Mu gutangiza iyo nama ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere rusange n’ imibereho myiza muri MINALOC yasobanuye ko bidashoboka kurwanya SIDA mu gihugu hatitaweho abafite ubumuga kubera ko nabo bagize umubare munini w’abanyarwanda. Yavuze ko Leta y’u Rwanda yahaye abantu bafite ubumuga umwanya muri gahunda zayo zose kugira ngo badasigara inyuma. Yaboneyeho gushima bamwe mu bantu bafite ubumuga  bihatiye kugira uruhare muri gahunda zigamije kubateza imbere. Asoza ijambo rye, yasabye ko iyi nama yafata ingamba zihamye ku buryo mu mwaka wa 2015 nta bwandu bushya bwaba bukinjira mu banyarwanda muri rusange no mu bafite ubumuga by’umwihariko. Ibi bikajyana n’ingamba zo guhangana n’uburwayi ndetse n’ibyuririzi biterwa n’ubwandu bwa SIDA kuko iyo byiyongereye ku bumuga abantu basanganywe bihuhura ubuzima bwabo.

Bwana KARANGWA Francisco Xaveri, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA UPHLS yavuze ko mu myanzuro yafatiwe mu nama nk’izi ebyiri zabanje, hari imyanzuro yabashije gushyirwa mu bikorwa neza ndetse bishimisha abari aho bose, hakaba n’ikiri mu nzira zo gutunganywa kubera isaba igihe kirekire ndetse n’iyananiranye kubera ubushobozi buke UPHLS ifite ndetse bikaba bisaba n’ubufatanye bw’inzego nyinshi bukaba butaragerwaho.

Mu kungurana ibitekerezo hagaragajwe ko abantu bafite ubumuga bagize umubare utari muto kandi ntuhwema kwiyongera kubera impamvu zibutera ari nyinshi kandi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga banganaga na 18% by’abari batuye isi mu mwaka wa 2012. Imibare tuvana muri MINALOC ikagaragaza ko mu Rwanda umubare w’agateganyo w’abafite ubumuga wari 522.856 muri uwo mwaka. Ijanisha ry’abafite ubumuga babana n’ubwandu bwa SIDA riri hejuru y’abandi ibi bikaba biterwa ahanini nuko abafite  ubumuga bafite ibibazo byihariye n’imbogamizi nyishi mu rugamba rwo kurwanya SIDA biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo: kutagerwaho n’amakuru ku buryo bukwiye, kuba bamwe batabasha kugera aho bakura ayo makuru cyangwa bakaba badashobora kumvikana n’abayatanga bitewe n’ubumuga bafite, ubushobozi budahagije bw’inzego zishinzwe gufasha abafite ubumuga bitewe nuko amafaranga bagenerwa gukoresha usanga adahuye no kurwanya ibibazo biremeye abafite ubumuga bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, imyumvire mike ikiri mu bantu bakoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye abantu bafite ubumuga bakabifata nkaho ari impuhwe babagiriye ko nta wundi wari kubemera ndetse hakanagaragara abafite ubumuga biyemerera kuyikora bumva ari ukwirwanaho babona imyaka irimo kubasiga kandi nta n’icyizere cyo gushinga ingo zabo.

Nkuko bikunze kuboneka hirya no hino, hari abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe bakoreshwa imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho. Ibi bibongerera ibyago byinshi byo kwandura SIDA ndetse nubwo baba bahohotewe nta mahirwe bagira yo kurengerwa n’inzego z’ubutabera kubera imbogamizi yo kutabasha kwerekana ibyo baba bakorewe.

Imwe mu myanzuro yafashwe ni uko ku bufatanye bw’inzego zose hakwiye kongerwa imbaraga mu gufasha abafite ubumuga mu kurwanya SIDA, ibi bigahera mu kugaragaza umubare nyakuri w’abafite ubumuga babana n’ubwandu bwa SIDA. Ni ngombwa kongerera ubushobozi Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) kandi buri Minisiteri ikagira ibikorwa iteganya inazirikana icyiciro cy’abantu bafite ubumuga.

Mu gusoza iri huriro, hatanzwe ibihembo ku nzego zitandukanye zitanga ubufasha bukomeye mu kwita ku bikorwa by’abafite ubumuga harimo Ministeri y’Ubuzima, Handicap International, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi RBC. Ikindi gihembo cyahawe akarere ka Gisagara kuko kagaragaje ubudashyikirwa mu kwita no gufasha abafite ubumuga.

Abitabiriye inama basusurukijwe n’itorero ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya Hero’s Band maze abari aho bacinya akadiho. Ibi bikaba byararushijeho kwerekana ko umuntu ufite ubumuga ashoboye kandi sosiyete ikwiriye gukuraho inzitizi zimubuza kwiteza imbere.

 

Byateguwe na:

Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD