NYUMA YO GUKORA UBUKANGURAMBA ABANA BAFITE UBUMUGA BAGERA KURI 254 BASUBIYE MU ISHURI 2017

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 3  aho muri  Gisagara hagarageye abana  203 bafite ubumuga bavuye mu ishuri, mu karere ka Ngoma hagaragara abana 254, naho mu karere ka Rulindo basanze hari abana 153. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bari hagati y’imyaka 6-12.Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, Komisiyo y’igihugu irasaba abana bose bafite ubumuga kwiyandikisha kugirango bazafashwe ibishoboka byose ngo bitabire ishuri. Abanyeshuri basubiye mu ishuri mu mwaka wa 2017 ni 253 nyuma yo gukangurirwa gusubira mu ishuri. Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umujyanama muri NCPD uturuka mu gihugu cy’ubuyapani Takashi Shimizu, mu bushakashatsi yakoreye mu turere 3 tw’u Rwanda kubufatanye na NCPD, yemeza neza ko abana bafite ubumuga bagiye bava cyangwa bagata amashuri ahanini kuko hari amashuri amwe namwe yahezaga abo abana bafite ubumuga, kuba abana bakora urugendo rurerure bava cyangwa bajya ku ishuri, kuba nta bwiherero bugenewe abana bafite ubumuga n’ibindi. Ubu bushakashatsi bwakoze bukubiye mu gitabo cy’amapaji 20 kigaragaza neza impamvu bamwe mu bana bafite ubumuga batitabira kwiga. Ubwo yasozaga iyi nama Honarable RUSIHA  Gaston uhagarariye Abafite Ubumuga mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yavuze nk’uko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  ribiteganya, Leta yiteguye gufasha Abafite ubumuga bose kujya mu ishuri kuko buri munyarwanda wese agomba kwiga. Urugendo rurerure ndetse n’imisozi mirermire,kuba nta barimu bafite ubushobozi bwo kwigisha abafite ubumuga, ibikoresho bikeya byo gufasha abana bafite ubumuga, amashuri aheza abana bafite ubumuga nibyo bibazo byagaragaye ku isonga mu bituma abana bafite ubumuga bata ishuri cyangwa ntibanaryitabire. Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda, mu turere 3 aritwo Ngoma ,Gisagara na Rulindo. Ubwo yashyiraga ahagaragara ibyavuye muri ubu bushakashatsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda cyifuza ko buri Munyarwanda wese ajya mu ishuri kuko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere  ry’Abanyarwanda. Nubwo bimeze gutya ariko byaje kugaragara ko hari bamwe mu banyarwanda bari bagihezwa cg ntibitabire kwiga. Ubushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga bugaragaza ko Abantu bafite Ubumuga bagiye bata cyangwa bakava mu ishuri kubera impamvu zitandukanye nk’uko bitangazwa.