ABAHUZABIKORWA B’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA BO MU KARERE KA NYANZA BAHUGUWE NA NCPD UKO BUZUZA INSHINGANO ZABO

Ku wa 8 Nzeri 2017, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yahuguye komite za NCPD zatowe zo mu Karere ka Nyanza. Ubwo yafungura aya mahugurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze ko aya mahugurwa azibanda ku inshingano batorewe, amategeko arengera Abantu bafite ubumuga, gukora igenamigambi, gukora raporo ndetse n’imyitwarire ikwiriye uwatorewe guhagararira Abantu bafite Ubumuga. Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza bwana NIYONSHIMYE Olivier wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yashimiye NCPD igikorwa cyiza yakoze cyo guhugura Abafite Ubumuga bo mu Karere ka Nyanza, Yakomeje asaba abaje muri aya mahugurwa kuyakurikirana neza basobanuza ibyo batumva neza ku buryo amahugurwa azarangira basobanukiwe n’inshingano zabo.

 

INSHINGANO ZA KOMITE Z’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA (NCPD)

Ubwo yatanganga ikiganiro kigendanye n’inshingano z’abagize komite z’Abantu bafite ubumuga  bwana MUTABAZI Innocent watanze iki kiganiro yabwiye abari mu mahugurwa ko komite ya NCPD kuri buri rwego igizwe n’abantu 7 batorwa n’Abantu bafite Ubumuga, buri wese akaba afite inshingano ze ariko zoze zikaba zuzuzanya akaba ariyo mpamvu inshingano bazazuzuza habayeho ubwumimvikane no gukorera hamwe. Komite nyobozi ya buri rwego igizwe n’umuhuzabikorwa, umuhuzabikorwa wungirije, umunyamabanga wa komite, n’abandi bafite nshingano zubakiye ku nkingi za Leta y’ubumwe ari zo Ubutabera, Imibereho Myiza, Imiyoborere myiza, ubukungu. Iki kiganiro cyatanzwe n’Umujyanama mu by’Amategeko muri NCPD MUKARUGWIZA Clemence yasobanuriye abari mu mahugurwa ko Abantu bafite Ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abantu hakiyongera ubundi bwihariye kubera ko ari icyiciro cyihariye. Urugero nko mu gihe ufite ubumuga agiye kwiga bitewe n’ubumuga afite ashakirwa uburyo bwo kwiga bwihariye, nko kubona imikino igendanye n’ubumuga bwe , guhabwa igihe kinyongera mu gukora ibizamini mu gihe hari urugingo afite rudakora neza, guhabwa akazi igihe mu ipaganwa yaganyije n’undi udafite ubumuga. Uburenganzira bwo gushakana n’uwo yishakira, kujya mu idini yishakiye, gutanga ibitekerezo bidasesereza abandi.uburenganzira bwo guhabwa amakuru, uburenganzira bwo gutorwa. Yarangije abwira abitabiriye amahugurwa ko umuntu ukoreye ihohoterwa ufite ubumuga ahabwa igihano cyiruta ibindi.

UBUYOBOZI BWIZA N’AMAJYAMBERE

Iki kiganiro cyatanzwe na bwana MURERA Emmanuel wabwiye abari mu nama ko ibiranga umuyobozi mwiza ari uwuzuza inshingano ashinzwe ndetse akarangwa na Kirazira z’umuco nyarwanda.