Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha inshingano z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ndetse no kumenyesha inzego za NCPD zatowe inshingano zazo, NCPD yakomeje amahugurwa y’inzego za NCPD zatowe zo mu mirenge no mu tugari zo mu karere ka Kicukiro. Izi nzengo za NCPD zahuguwe zasobanuriwe kubigendanye n’inshingano zazo arizo guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga, guhuriza hamwe ibikorwa by’Abantu bafite Ubumuga no kubisesengura, gukorerwa ubuvugizi ku bibazo bibangamiye iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga, kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga, gukangurira sosiyete muri rusange uburenganzira bw’Abantu bakorana n’inzego za Leta cyangwa imiryango yigenga uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga. Abagize komite za NCPD kandi basobanuriwe ko NCPD ari Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga akaba ari urubuga rw’Ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo by’Abantu bafite Ubumuga, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba ku bantu bafite ubumuga.
INSHINGANO Z’UMUYOBOZI
Muri aya mahugurwa abagize komite za NCPD basobanuriwe ku bigendanye ubuyobozi ko ari uburyo butandukanye bw’imiyoberere, babwiwe ko kugirango umuntu abe umuyobozi mwiza aba afite inshingano zo gufasha no gutuma abantu ahagarariye bagera ku nshingano zabo., nko gutuma umukozi akunda akazi,kubaka icyizere mu bakozi, guhuza ibikorwa n’ibiterezo, gusobanurira abaturage impinduka, guhagarira abandi. Ibi byose bikaba biri munshingano z’umuyobozi. Umuyobozi wa nyawe agomba kurangwa n’indangagaciro zo kwiyubaha no kubaha abandi, imvugo ikaba ingiro, kugira icyizere, kwishakamo imbaraga, kwigirira icyizere,kurangwa n’ikinyabupfura,kunyurwa , ubwihangane , kwanga umugayo,gukorera mu mu mucyo, kubahiriza amategeko, gucunga neza ibyarubanda, kwirinda ikintu cyose cyatera amakimbirane, kugira ubutwari, … Abari muri aya mahugurwa basobanuriwe kandi amategeko arengera abantu bafite ubumuga. Amahugurwa akaba akomeje, bikaba biteganyijwe ko hakazahugurwa abagize komite za NCPD zo mu mujyi wa Kigali.