NCPD YAHUGUYE INZEGO ZITANDUKANYE MU KWINJIZA ABANTU ABAFITE UBUMUGA MURI GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Kuri  uyu wa kane tariki ya 8 Werurwe 2018 , NCPD yatangije amahugurwa y’iminsi 2  yahuje Abakozi b’Ubuturere bashinzwe kwinjiza Abafite Ubumuga muri Gahunda za Leta n’abahagarariye Abantu bafite Ubumuga bakora mu bigo bitandukanye byaba ibigo bya Leta ndetse n’ibyegaga (Focal Points). Aya mahugurwa yari afite intego  yo kongerera ubumenyi abayitabiriye no gusangira ubunararibonye  mu guteza imbere abantu bafite Ubumuga ndetse no kubinjiza muri gahunda za Leta, ibi byatangajwe    n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel mu ijambo ry’ikaze yabwiye abaje muri aya mahugurwa, yakomeje avuga ko  aya mahugurwa aba agamije gukora igenamigamimbi buri mwaka  ryo kuzamurira Abantu bafite ubumuga imibereho myiza  ndetse no kumva kimwe uburyo bwo gufatanya mu  kuzamura no gukemura ibibazo by’Abantu bafite. Ubwo yafungura aya mahugurwa ku mugaragaro  Perezida wa NCPD Bwana NIYOMUGABO Romalis  yavuze ko uyu ari umwanya mwiza uba ubonetse, ngo habeho kongera kureba ko ibikorwa byashyizwe mu igenamigamigambi umwaka ushize  byagezweho bityo hagafatwa ingamba zo kongera gutegura ibindi bikorwa, byo kuzamura imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga mu mwaka uzakurikiraho. yakomeje avuga ko ikishimirwa ubu ni uko ibibazo by’abantu bafite Ubumuga  Leta y’U Rwanda yabigize ibyayo kuko ubu hariho amategeko yo kurengera Abantu bafite ubumuga . yagize  ati: ubu hari ibibazo bimwe bigenda bikemuka. Bwana Romalis Niyomugabo yavuze ko uyu mwanya ari  uwo gusangira kandi  ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’Abantu bafite ubumuga ku bitabiriye aya mahugurwa, baturutse mu nzego zitandakanye, mu gukemura ibibazo bitandukanye  by’Abantu bafite Ubumuga. Mu gusoza ijambo rye Perezida wa NCPD yarangije ashima ko hari ibimaze guhinduka ariko hakaba hari ibigekenewe gukorwa byinshi. Aya mahugurwa yitabiriwe na Minisiteri zitandukanyen’ibigo bya Leta: MINEDUC,MINISANTE,MINALOC, MINECOFI,NCC,NYC,RBC,REB, imiryango itari iya Leta :UNFPA, UPHLS,MYRIGHT, Humanity inclusion, Abakozi b’Uturere bashinzwe kwinjiza Abantu bafite Ubumuga muri gahunda za Leta. Aya mahugurwa akazarangira ku  wa 9 Werurwe 2018 abayitabiriye bakora igenamigambi  ryuzuzunya mu kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga.