HATANGIJWE URUBUGA (RESOURCE MAP) RUHUZA ABAFASHA ABANTU BAFITE UBUMUGA

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ifatanije na JICA (umushinga uterwa inkunga na Leta y’Ubuyapani) bashatse igisubizo cya bimwe mu bibazo Abafite Ubumuga bahura nabyo bakabasha kubikemura bakoresheje ikoranabuhanga ku rubuga rwitwa Resource Map. Ubu amakuru yerekeye Abantu bafite Ubumuga,ibikorwa biteganywa, amaserivisi y’abafatanyabikorwa, ibikubiye mu mishinga yaba iya kera n’iteganyijwe bishobora kuboneka   wifashishije uru  rubuga Resoure Map. urwo rubuga ni: www.resourcemap.rw. Abakozi b’uturere bashinzwe abantu bafite Ubumuga ndetse n’abandi bafite ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga bari muri uyu muhango wo gutangiza Resource Map basabwe ko bazajya bacisha ubutumwa bwabo kuri kuri uru rubuga.