Aya mahugurwa, yahawe abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga. Agamije kongerera ubushobozi Abantu bafite Ubumuga bagize Komite Nyobozi za NCPD ku rwego rw’Utugari n’Imirenge yo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.
Abitabiriye aya Mahugurwa bahuguwe ku nshingano za Komite Nyobozi za NCPD, ubuyobozi bwiza bubereye abaturage n’uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga. Abahuguwe batangaza ko amahugurwa nkaya yari akenewe cyane kuko yabafashije kwibuka ibikubiye mu nshingano zabo, uburenganzira bwabo n’uko bakwiriye kwitwara imbere y’Abaturage bafite ubumuga bahagrariye mu tugari n’Imirenge.
BAHUGUWE KU NSHINGANO ZABO
Abari mu mahugurwa bavuze ko mbere yaya mahugurwa batari bazi ko gukusanya amakuru n’imibare y’abantu bafite ubumuga mu kagali batuyemo biri mu nshingano zabo, bishimiye ko amahugurwa bahawe yabibukije uburenganzira bwabo. Ati†Batubwiye ibitwubaka, twiyumvisemo ubumuntu, twibukijwe kandi n’uburenganzira twemererwa n’amategeko, ubu twavuye mu bintu tujya mu Bantu, tuva mu bikoni tujya mu mashuri, twavuye mu bwigunge tujya muri siporo,. Kuva izi komite zatorewe mu mwaka wa 2016 nibwo bwa mbere bahuguwe, bakaba rero biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bamaze guhugurwa.
Ahera abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize. Agira ati†Kuko basanzwe ari abayobozi, aya mahugurwa yabateguriwe mu buryo bwo kwiyibutsa, twumva umunsi umwe atangwa mo uhagije, ahubwo turabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kuko hari aho usanga inzego zidakora neza zigaharira akazi umuhuzabikorwa kandi abo bakorana baba bakwiriye gukora bakamuha raporo nawe agahuza ibyakozwe, nawe icyo tumusaba ni uko aba akwiriye kubaha inshingano, twe rero nka NCPD, tuzakomeza kubaha amahugurwa no mu bindi bikorwa nk’ibijyanye no kubazamura mu gucunga neza igishoroâ€
Bwana TUYIZERE Oswald, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubaka Ubushobozi bw’Abantu bafite Ubumuga yasabye inzego zibanze gukora na komite z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga kuko igenwa n’itegeko nshinga. Inzego zibanze zikaba arizo zikorana n’izi nzego zatowe.