NCPD YASOBANURIYE ABAGENZACYAHA UBURENGANZIRA BW’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Nkuko biri mu nshingano z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yo gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga , kumenyekanisha uburenganzira bwabo, gukorana n’inzego zitandukanye  uburyo Abantu bafite ubumuga bashobora gukurirwaho inzitizi mu gihe bashaka serivisi ahantu hose, nyuma yo guhugura abunganira abantu mu by’amategeko (Avocats) bagera kuri 169 bakemera gutanga ubufasha mu by’amategeko babuha  abantu bafite Ubumuga, NCPD yongeye gutangira  ikindi cyiciro cy’amahugurwa aho kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017 aho NCPD yahuguye abagenzacya bagera kuri 300 bo mu Rwanda, aya mahugurwa akaba yaribanze ku burenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga n’uburyo bakirwa mu gihe bagiye gusaba serivisi mu nzego zitandukanye muri rusange by’umwihariko mu nzego z’ubutabera  nkuko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel. Yakomeje avuga ko Abafite ubumuga bahura n’inzitizi zo guhohoterwa kandi ko ikibazo cy’ingutu gihari aruko hari abahohoterwa bamwe bakumva ko nta kibazo kirimo, ibi usanga hari ababyeyi bafite abana bafite Ubumuga ndetse n’abandi bamwe batajya baha agaciro ihohoterwa rikorwa  Abafite Ubumuga, akaba ariyo impamvu NCPD ifatanyije n’ubugenzacyaha   bareba uburyo bukwiye bwo kumenyekanisha uburyo bwo kwakira abantu bafite Ubumuga igihe baje bagana inzego z’ubutabera mu gihe bakorewe ibyaha cyangwa se bakoze ibyaha. ACP Maurice Murigo yavuze ko mu nshingano za Polisi y’Igihugu harimo gufasha  abayigana bose  nta vangura na rimwe ryitaweho ikindi  ni uko  Polisi ariyo ifite inshingano zo gutabara mbere ya bose. Yakomeje avuga ko bishimiye ubu bufatanye ndetse asaba buri wese gushyira imbaraga mu kurengera uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga. Nyuma yo gusobanurirwa ibigenderewe muri aya mahugurwa, ACP Maurice Murigo yijeje NCPD ko  aya mahugurwa ari intangiro bityo ubufatanye mu nzego zombi buzakomeza kandi  bakaba bishimiye ko bizeye ko nyuma y’amahugurwa abagenzacyaha baziyungura ubumenyi bushya bwo gufasha Abafite Ubumuga.  Amahugurwa yatangiriye muri Kigali azakomereza mu gihugu hose.