Tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021 igira iti: “ Uruhare rw’Abantu bafite Ubumuga mu miyoborere myiza idaheza, nyuma ya COVID-19”.Mu Rwanda Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku rwego rwa buri karere naho ku rwego rw’Igihugu ibirori byabereye mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe Abantu bafite Ubumuga (Disability Week) guturuka ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021 gisozwa ku itariki ya 03 Ukuboza 2021,muri iki cyumweru Hakozwe ibikorwa bikurikira :
Ibiganiro kuri Radio na Televiziyo,
Kumurika ibyavuye mu igenzura mu bigo bya Isange one Stop Centre harebwa ko service zitangirwayo zidaheza abafite ubumuga,
Igenzura mu mashuri makuru yo mu Rwanda harebwa ko adaheza Abantu bafite ubumuga.
Inama nyungurabitekerezo ku ngaruka covid-19 yagize ku bantu bafite Ubumuga.
Ibiroli byabereye mu Karere ka Rubavu ku rwego rw’igihugu , umushyitsi mukuru yari Madamu Ingabire Assoumpta Umunyamabanga wa Leta MINALOC ushinzwe imibereho myiza wavuze ko : Muri iki gihe ibyishimirwa ari uko Abafite ubumuga bahawe ijambo hagiyeho amategeko n’amateka yo kubarengera hajyaho Politiki y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ndetse na gahunda yayo yo kuyishyira mu bikorwa, ku wa 31 Gicurasi 2021 hemejwe politike y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga,hagiyeho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD muri 2011, akaba ari urwego rwiyubatse, rufite Komite Nyobozi zose zikorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga, ku buryo ahari ibibazo byabonewe ibisubizo. Hashyizweho Ibitaro bya HVP Gatagara , bisuzuma kandi bikavura abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye. Ubu abenshi bafite ubumuga babonye insimburangingo n’inyunganirangingo mu turere twose, bikaba byaranagiye mu mihigo y’uturere twose;Politiki y’Igihugu y’Uburezi bwihariye n’Uburezi budaheza, ubu ikaba iri gushyirwa mu bikorwa aho abana benshi bafite ubumuga biga kandi neza kandi n’ahakiri imbogamizi ku barimu badafite ubumenyi bwo kwigisha abafite ubumuga butandukanye barimo guhugurwa ndetse hashyizweho amashami yigisha abafite ubumuga, inyubako zigifite inzira zikibangamira abafite ubumuga, byose bizakosoka dufatanyije. .Abafite ubumuga bigishijwe imyuga, ubu barimo kwiteza imbere, imiryango irimo Abafite ubumuga bukabije bahabwa inkunga y’Ingoboka bitewe n’ikiciro cy’ubudehe barimo nkuko byavuzwe na Madamu MBABAZI Olivia Perezidente wa NCPD, yakomeje avuga ko ,Abafite ubumuga bw’uruhu barishimira ko amavuta abafasha bayishyurirwa ku bw’inshingizi bwa mutuweli. Icyo kwishimira ni uko inzego zose zizongera imbaraga mu kwinjiza mu igenamigambi ryazo ibikorwa bigamije gukuriraho inzitizi abantu bafite ubumuga, kandi bagashyiramo ingengo y’imari ihagije. Uhagaraririye amashami y’ Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda Bwana Ndiaye yavuze ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rizakomeza gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu guteza imbere Abantu bafite ubumuga.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga wizihijwe ku nshuro ya 29,kuko wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka 2007, akaba ari umunsi wo gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga. Uyu munsi waranzwe n’imikino itandakanye y’Abantu bafite Ubumuga, imbyino, n’imurikabikorwa by’abantu bafite ubumuga.