Aya mahugurwa yo gukorera ubuvugizi Abantu bafite Ubumuga yabereye mu Karere ka Gakenke ku wa 5 Nzeri 2017, yateguwe n’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD). Hahuguwe inzego za NCPD zatowe zo mu Karere ka Gakenke n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka Gakenke. Amahugurwa yibanze k’uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga ndetse no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta. Ubwo yatangizaga aya Mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana NZAMWITA Deogratias yavuze ko mu gihe hagiye gutangwa serivisi Abafite Ubumuga bagomba kuba aba mbere bitabwaho, bahabwa agaciro bakwiye, kubera ko abafite ubumuga nabo bashoboye. Yatanze urugero rw’umwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rulindo ugendera mu kagare witeje imbere ahereye ku nguzanyo, ubu akaba afite ubucuruzi bukomeye muri Rulindo. Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko igituma Abafite Ubumuga usanga rimwe na rimwe batitabwaho, ari kubera ikibazo cy’imyumvire y’uko abafite Ubumuga badashoboye, akaba ariyo mpamvu yabwiye abayobozi bitabiriye amahugurwa, ko yizeye ko ikibazo cy’imyumvire bataha gikemutse bityo bagafata ingamba zo kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta.
Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, yasabye abafite ubumuga kwitabirabira gahunda za Leta nk’inama, umuganda,… kuko ariho bazajya bakura amakuru yaho igihugu kigeze ndetse bakazajya batanga inama ku byifuzo byabo mu nama zo mu tugari, bityo rero bakahabonera ibisubizo by’ibyifuzo byabo. Yakomeje kandi avuga ko harimo gukorwa inyunguramagambo y’ururimi rw’amarenga bityo rero ikazaba imwe mu nzira izafasha abantu benshi kubasha kuvugana n’abantu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yongeye kandi gusaba abayobozi b’inzego za NCPD zatowe kugeza ku nzego zibakuriye ibibazo Abantu bafite Ubumuga bafite no gufatanya kubishakira ibisubizo. Mu rwego rwo kugaragagaza imbogamizi Abantu bafite ubumuga bahura nazo, amahugurwa yatanzwe hakoreshejwe ingero z’Abantu bafite ubumuga butandukanye bajya kwaka ubufasha mu nzengo zitandukanye, hanyuma abakurikiye amahugurwa bagafindura uburyo abafite ubumuga bakurirwaho imbogamizi.
ABITABIRIYE AMAHUGURWA BAFASHE IMYANZURO IKURIKIRA.
Nyuma yo gukurikirana ibiganiro abari mu mahugurwa biyemeje ko mu nyubako zose z’Akarere ka Gakenke n’imirenge, amashuri, utugari, imirenge, amasoko, ibiraro(Amateme), Insengero, ubwiherero n’izindi nyubako zose rusange, hazashyirwa inzira zorohereza Abantu bafite Ubumuga. Abari mu nama bongeye gusaba abayobozi babahagarariye kubasura bakamenya ibibazo Abantu bafite Ubumuga bafite. Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hifujwe ko habaho kwigisha abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Gakenke ururimi rw’Amarenga.
Amahugurwa yasojwe na Bwana NSANZABAHARI Charles Division Manager w’Akarere ka Gakenke, washimiye NCPD inkunga itera abafite ubumuga bo mu Karere ka Gakenke, akomeza asaba abafite ubumuga kugeza ku Karere ibibazo bahura nabyo, bityo bakazafatanya kubishakira umuti .