GUSUKURA INYUNGANIRANGINGO NAYO NI INGAMBA YO KWIRINDA COVID- 19

Muri iki gihe isi yose n’u Rwanda muri rusange bakomeje guhangana  n’icyorezezo cya COVID -19, inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) irashishikariza Abantu bafite Ubumuga gukurikiza ingamba  Leta y’u Rwanda yashyizeho hagamije kurwanya ikwirikwira rya Corona virus.

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana  NDAYISABA Emmanuel asaba abafite ubumuga kumva ko nabo ingamba zafashwe zo kurwanya iki cyorezo zibareba, yongeye  kubasaba  kwirinda nk’uko abandi  birinda ariko bakongeraho gusukura insimburangingo n’inyunganirangingo aho yagize ati:“ Iyo umuntu ukoresha igare n’ imbago agiye agakaraba intoki neza adasukuye inyunganirangingo ze ntacyo aba akoze, bisaba ko asukura inyunganirangingo ze akoresheje umuti wabugenewe yibanda aho afata”.

Mu nshingano za NCPD harimo guharanira uburenganzira bw’Abantu bw’abantu bafite ubumuga, ubuvugizi ndetse no gufasha Leta gushyira mu bikorwa gahunda na politique z’Igihugu nk’uko Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga abigarukaho.