Ubutumwa bwatanzwe CIP RUHIZA TERERE Commander wa Polisi mu Karere ka Karongi ubwo Abagenzacyaha bo mu Ntara y’Uburengerazuba kuri iki cyumweru tariki ya 5/3/2017 , bari mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga . Muri aya mahugurwa NCPD isobanurira Abagenzacyaha inshingano ifite zo gukorera ubuvugizi Abantu bafite ubumuga nk’ikiciro cy’Abantu basigaye inyuma kandi gihura n’inzitizi nyinshi mu buzima,abagenzacyaha basobanuriwe uburyo bukwiriye bwo kwakira Abantu bafite ubumuga mu gihe baje bagana cyangwa bazanywe mu bushinjacyaha . Aya mahugurwa yateguwe na NCPD akaba akomeje kubera mu gihugu hose ayabereye mu Karere ka Karongi yahuje Abagenzacyaha bo mu mu ntara y’Iburengerazuba bakaba bijeje NCPD ko bazakira Abantu bafite uko bikwiye, nyuma yo guhugurwa uko bakwiye kwakira Abantu bafite Ubumuga bwo kutavuga, bazashaka bamwe muri bagenzi babo baziga ururimi rw’amarenga, bige uburyo bwo kuyobora abafite ubumuga bwo kutabona ndetse no kumenya uburyo bwo gukora iperereza dore ko bamwe bavuze ko bajya babaza batabanje gutekereza ko bafite imbogamizi zo kutabona, aho babazaga bati mbese uwo muntu wa guhohoteye asa ate kandi batabona. Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Karongi Abagenzacyaha biyemeje ko bazakorana na NCPD mu gihe bahuye n’Umuntu ufite ubumuga cyangwa bakazakorana n’inzego zayo ndetse n’Abakozi bashinzwe Abantu bafite Ubumuga bo mu Turere.