KUBYARA UMWANA UFITE UBUMUGA MURI IKI GIHE SI UKUGUSHA ISHYANO

Mu bihe bya Kera ubwo umuryango wabayara umwana ufite Ubumuga wumvaga ari ishyano riguye. Ibi byagaragaga ubwo imwe mu miryango yicaga abana bavukanaga ubumuga, ubu buhamya bukaba butangwa na bamwe mu babyeyi  bafite abana bafite Ubumuga bo mu Karere Bugesera. Ubwo   ibiganiro by’isanamitima n’ubukangurambaga byakomerezaga mu Karere ka Bugesera abakozi bo muri NCPD bahuye n’ababyeyi  bagize amatsinda NIBABEHO na TUMUKUNDE. Muri ibi biganiro ababyeyi bongeye gushishikarizwa  kwita ku bana babyaye bafite Ubumuga kuko nabo bakeneye kubaho,  aho basabwe gukomera no kumenya ko kubyara  umwana ufite Ubumuga atari ishyano  riba riguye ahubwo ko umwana ufite Ubumuga yigirira akamaro ndetse akagirira igihugu akamaro iyo yitaweho,  basabwe kandi guhumurizanya hagati yabo no guha urukundo abana bafite ubumuga kuko buri  muntu wese mu buzima akeneye gukundwa no kwitabwaho, bongeye gushishikarizwa kurera abana bafite Ubumuga mu miryango aho kubarera  mu bigo, kuko batahabonera urukundo rwa Kibyeyi babona baramutse barerewe mu muryango. Aba babyeyi babwiwe ko nta terambere ryagerwaho hari ibyiciro by’abantu bititaweho cyane cyane abanyantege nke.

MURI IKI GIHE ABAFITE UBUMUGA BAHAWE AGACIRO

Abagize aya mashyiramwe bo mu Karere ka Bugesera  bashimi uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahaye agaciro Abantu bafite ubumuga,  bavuze ko ikibihamya ari uko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gushyiraho inzego zibahagarariye ndetse bakaba barabashyizwe mu byiciro. Icyo kwishimira ni uko ubu muri iki gihe  burirwego ruha agaciro Abantu bafite Ubumuga, bongeyeho ko no gushishikarizwa kwibumbira hamwe nk’ababyeyi bafite Ubumuga nabyo nibyo gushima cyane kuko mu bihe byashize abafite ubumuga batari bazwi. Bitewe ni uko ikigamijwe ari ukwiteza imbere abagize aya matsinda batanga umusanzu w’amafaranga ubu bashoboye korozanya amatungo kuri buri muryango. Abagize aya matsinda bakaba bafite gahunda y’uko mu minsi iri mbere aya mashyirahamwe  azahinduka koperative.