TARIKI 3 UKUBOZA 2022 U RWANDA RWIFATANIJE N’ISI YOSE KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Ni umunsi wizihirijwe mu turere twose aho ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi. Uyu munsi waranzwe n’ibirori birimo imbyino, imikino y’Abantu bafite ubumuga, guha abana amata hagamijwe kurwanya ingwingira n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Madamu Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga muri Miniseteri y’ubutegesti bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, mu ijambo rye yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo kuzamura imibereho ya buri wese harimo n’abantu bafite ubumuga. Yavuze ko mu kurengera uburenganzira bwabo ubu Leta y’u Rwanda irimo gukora n’inzego zose kugira inyunganirango n’insimburangingo zizajye zitangwa mu bigo byose by’ ubuvuzi hifashijwe ubwisungane mu kwivuza bwa mitiweli. Yongeyeho ko harimo gukorwa Inyunguramagambo y’ururimi rw’Amarenga Nyarwanda izafasha kwigisha ururimi rw’amarenga Nyarwanda. Yijeje ko Abafite ubumuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’inzego zose kugira ngo imbogamizi Abantu bafite bakomeje guhura nazo zizabonerwe ibisubizo. Madamu Mbabazi Olivia Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka 2022 igira iti: “Duhange udushya tugamije iterambere ridaheza” aho yagize ati: « Abanyarwanda bashyize imbere umuco wo kwishakamo ibisubizo. Ni muri urwo rwego, hamwe n’iyi nsanganyamatsiko, dushishikariza umuryango nyarwanda kwimakaza ubudaheza mu bikorwa byose by’iterambere ». Mu butumwa kandi yatanze yongeye gusaba buri wese kugira uruhare mu gukuriraho imbogamizi Abantu bafite ubumuga  kugira ngo nabobabone uko bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo. Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe Abantu bafite ubumuga cyatangiye ku itariki ya 28 Ugushyingo kugeza kuya 03 Ukuboza 2022, kikaba cyararanzwe n’ibikorwa binyuranye bigamije gukangurira umuryango nyarwanda kubaha no guteza imbere uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga, ibiganiro kuri Radio na Televiziyo zinyuranye hagamije gukangurira Abaturarwanda ibikorwa bijyanye n’uyu munsi; ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kumenyekanisha uyu munsi ndetse no gusangiza umuryango nyarwanda ibyagezweho mu guteza imbere Abantu bafite ubumuga; gusura  ikigo cya CECHE Foundation cyita ku bana bafite Ubumuga bwo mu mutwe aho bahawe imashini zidoda n’ibikoresho by’ibanze birimo imashini zifasha mu gukora ibikoresho nyunganizi bifasha abana bafite ubumuga;gu hugura  abakinnyi, abatoza n’abasifuzi b’umukino wa wheelchair basketball.

Ibi birori kandi byaranzwe no gutanga inyunganirangingo zirimo amagare y’afasha abantu bafite ubumuga, imbago, n’inkoni zera zifasha abantu abafite ubumuga.