NCPD YAHUGUWE INZEGO ZATOWE ZO MU KARERE KA BURERA UBURENGANZIRA BW’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Ku wa 31/08/2017 Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yahuguye inzego zatowe zo mu Karere ka Burera uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga ndetse n’inshingano batorewe zo guhagararira abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera. Hahuguwe abagize komite za NCPD  bagera kuri 203 hamwe n’Abashinzwe imibereho myiza n’uburezi bo mu mirenge 17 igize aKarere ka Burera. Ubwo yafungura aya mahugurwa UWAMBAJEMARIYA Florence, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko akarere ka Burera  mu mihigo yako harimo gufasha Abafite Ubumuga bityo rero NCPD ikaba nayo iri mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Burera. Yakomeje asaba abitabiriye inama gutanga ibitekerezo byo kongera imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga bo mu karere ka Burera, mu miyoberere myiza, ubukungu, n’ubutabera nkuko bikubiye mu nkingi 4 za Leta y’Ubumwe.

BIMWE BY’UMWIHARIKOBYAGEZWEHO MURI IYI NAMA

Abari mu nama bamaze kuganira ku ngamba zo kongerera abafite ubumuga imibereho myiza biyemeje ko bazashakisha abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera hagakorwa urutonde rw’ibyo bakeneye gufashwamo bitewe n’ikiciro cy’ubumuga bafite, bigashyirwa mu mihigo y’Akarere n’imirenge bityo bakazinjizwa mu igenamigambi ry’Akarere hakazibandwa cyane ku burezi nk’inkingi y’iterambere, kugaragaza mapping z’akarere zifite imbogamizi hagamijwe kureba uburyo Abantu bafite Ubumuga bazakurirwaho imbogamizi. Mu rwego rwo kongera imibereho myiza y’abantu bafite Ubumuga abari mu nama biyemeje ko siporo y’Abantu bafite ubumuga bayitabira.

BONGEYE KWIBUTSWA UBURENGANZIRA BAFITE NUKO BARENGERWA N’AMATEGEKO NK’ICYICIRO CYIHARIYE

Kubera ko Abantu bafite Ubumuga ari icyiciro cyihariye kandi gitangiye kwitabwaho na Leta y’u Rwanda mu gihe cya vuba, Abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi ndetse bakagira amategeko n’amateka abarengera yihariye mu byiciro bitandukanye aribyo:

 

Uburezi;

Ubuzima;

Umurimo ;

Imikino n’imyidagaduro;

Gukurirwaho imbogamizi;  

Kugira uruhare mu bya politike;

n’Ubutabera

 

Inama yatangiye 10h30- 13h00 isozwa na vice mayor ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Bwana HABYALIMANA Jean Baptiste,  washimiye NCPD ubufatanye yahaye Akarere ka Burera yo gufasha Abafite ubumuga bo mu Burera ikomeza kubizeza ko izakomeza kubungabunga imibereho yabo .