Buri tariki ya 1 Gicurasi isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, aho buri rwego rwa Leta rutora umukozi wahize abandi, akagenerwa agahimbazamusyi. Muri uyu mwaka wa 2017, Bwana Nkurayija Marcel Umukozi ushinzwe Ubuzima n’ubujyanama mu bigendanye no kwirinda ihungabana niwe watorewe kuba umukozi wahize abandi . “Duteze imbere umurimo, Dusigasire ibyiza byagezweho dukesha imiyoborere myiza Isoko y’Iterambere rya buri wese.†Iyi ni yo nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu mwaka wa 2017.