NKURAYIJA MARCEL NIWE MUKOZI W’INDASHYIKIRWA MURI NCPD MU MWAKA WA 2017

Buri tariki  ya 1 Gicurasi  isi yose yizihiza  umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, aho buri rwego rwa Leta rutora umukozi wahize abandi, akagenerwa agahimbazamusyi.  Muri uyu mwaka wa 2017, Bwana Nkurayija Marcel Umukozi ushinzwe Ubuzima n’ubujyanama mu bigendanye no kwirinda ihungabana niwe watorewe kuba umukozi wahize abandi  . “Duteze imbere umurimo,  Dusigasire ibyiza byagezweho dukesha imiyoborere myiza Isoko y’Iterambere rya buri wese.” Iyi ni yo nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo  mu mwaka wa 2017.