Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu NYIRARUKUNDO Ignatienne yijeje NCPD ko bazafatanya mu gukorera abantu bafite ubumuga

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu NYIRARUKUNDO Ignatienne yagiriye uruzinduko rw’akazi aho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) ikorera; agirana ibiganiro n’abakozi ba NCPD; yashimiye NCPD ibyo imaze kugeraho nubwo hari byinshi bigikeneye gukorwa akaba ariyo mpamvu hakwiye gufatwa ingamba zo kubonera abafite Ubumuga iby’ingenzi bikenerwa nko mu burezi, mu  buzima,…

Bwanna NDAYISABA Emmanuel Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yagaragaje ibimaze gukorerwa abafite ubumuga kuva NCPD yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu; muri ibyo yavuze ko hashyizweho amateka n’amategeko arengera abantu bafite ubumuga; hakozwe ubuvugizi  mu nzego zitandukanye  higishwa uburenganzira n’ubushobozi bw’Abantu bafite Ubumuga;  mu rwego rwo kurwanya ipfobya rikorerwa abantu bafite ubumuga hashyizweho inyito zitabapfobya; abafite ubumuga kandi batewe inkunga mu mishinga itadukanye, mu rwego rw’uburezi  NCPD yakoze ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB ku buryo abantu bafite ubumuga barangije amashuri yisumbuye bahabwa bourse zo kwiga amashuri makuru; mu rwego rwo kumenya umubare wa nyawo w’abantu bafite Ubumuga bashyizwe mu byiciro hagendewe ku buremere bw’ubumuga bafite, bahabwa inkunga y’ingoboka. Ibikorwa byo guteza imbere abantu bafite ubumuga birakomeje ubu harimo gukorwa inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda. Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu NYIRARUKUNDO Ignatienne yijeje NCPD ko azakomeza kuyiba hafi no gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga.