UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA 2017 WIJIHIRIJWE GAHINI

Umunsi Mpuzamahanga  w’Abantu bafitebafite  ubumuga wizihirijwe  i Gahini ho mu Karere ka Kayonza  kuri iki Cyumweru 3 Ukuboza 2017, Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2017 ikaba igira: “Impinduka nyazo ziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza” . Ubwo hizihizwaga uyu  munsi mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga, umushyitsi mukuru, Dr. Alvera MUKABARAMBA, Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangiye ashimira NCPD uburyo yita ku bantu bafite ubumuga, yakomeje ashimira Diyoseze ya Gahini kubera ibikorwa byiza byayiranze byo kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga, aha twavuga  nk’ikigo gikora Insimburangingo n’inyunganirangirango kizaba ikitegererezo mu rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba, urusengero  rufite inzira zoroherza abantu bafite Ubumuga guturuka hanze kugera ku ruhimbi, inzu y’Ababyeyi nayo ifite inzira zidaheza abantu abafite ubumuga, ikindi kandi ni uko Gahini ariho hatangira gahunda yo gufashiriza mu ngo abantu bafite ubumuga. Ubwo yasura ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo kiri i Gahini, yavuze ko MINALOC izakora ubuvugizi insimburangingo n’inyunganirangingo zikazajya zishyurwa n’ubwishingizi bwa Mutuel. Yongeye kwibutsa ko itegeko rirengera Abafite ubumuga riteganya ko umuntu ukorera ihohotera, ivangura cyangwa akima service Abantu bafite Ubumuga amategeko abateganyiriza ibihano. Bwana NIYOMUGABO  ROMALIS Perezida wa NCPD yashimiye Leta y’u Rwanda yahaye agaciro Abantu bafite ubumuga agira ati:”Kuba Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 16 riteganya ko Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana bityo rikamagana ivangura iryo ari ryo ryose ryaba rishingiye ku bumuga cyangwa ku bindi”. Kuba harashyizweho amategeko arengera Abantu bafite Ubumuga hakanashyirwaho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ndetse n’ibindi bigo byita ku bantu bafite ubumuga mu buryo butandukanye; nka Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo z’igihugu,

BWANA NIYOMUGABO ROMALIS YAGIZE IBYO ASABA LETA  Y’ U RWANDA

Ibigo bigenewe ingengo y’imari byose bikwiriye gushyira mu mihigo yabyo ingengo y’imari igamije gutera inkunga ibikorwa by’abantu bafite ubumuga , kwihutisha ishyirwa mu bikorwa itegeko rigena ibyo abantu Bafite Ubumuga bagenerwa Social Benefits,Gukemura ikibazo cy’ubushomeri kibasiye cyane cyane abantu bafite Ubumuga,hashyirwa uburyo bwa Quota mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Gushyiriraho Uburyo bwo gushima no korohereza Rwiyemezamirirmo wahaye abantu benshi akazi .

IBIKOMBE 3 BYATANZWE UBWO HIZIHIZWAGA IDPD

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Diyoseze ya Gahini yahawe igikombe cy’uko ariyo yatangije gahunda yo kwita ku bantu bafite Ubumuga ibikoreye mu muryango, ikindi kandi ikaba yaratanze ubutaka bwo kubakaho ikigo gikora insimburangingo n’inyunganirangingo. Liza HARDING nawe yahawe igikombe akaba aturuka mu gihugu cy’Ubwongereza yageze mu Rwanda mu mwaka 1969 atangiza igikorwa cyo kwita ku Bantu bafite ubumuga muri Gahini. Umuryango CBM (Christian Blind Mission) wahawe igikombe kubera ko irimo kubaka ikigo cy’ikitegererezo muri Afurika y’iburasirazuba cyizakora insimburangingo n’inyunganirangingo.