NCPD ikomeje guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga

Abahugurwaga bari mu myitozo(Ifoto:NCPD)

Mu rwego rwo gushishikariza abantu bafite ubumuga kwitabira siporo, Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ifatanyije na Komite y’Igihugu y’imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) bateguye amahugurwa yagenewe abatoza n’abasifuzi b’umukino wa Sitball hagamijwe gushinga amakipe mashyashya mu turere 7 aritwo: Huye, Nyaruguru, Ruhango, Rulindo, Burera, Nyagatare na Kayonza. Hiyongeraho n’umutoza w’ikipe y’Akarere ka Musanze kuko ari mushyashya.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Bwana Nzeyimana Celestin Perezida wa NPC Rwanda, yasabye abayitabiriye gukurikirana neza amahugurwa bagashyiramo ubushake bityo bikazabafasha kujya gukundisha bagenzi babo umukino wa Sitball bityo bagashinga amakipe mu turere twabo.

Amahugurwa yamaze iminsi itanu guhera tariki 27-31 Kanama 2013 yitabiriwe n’abantu 15, abera mu nzu y’imyidagaduro ya NPC Rwanda i Remera.

Mu byo bigishijwe, harimo amateka ku mukino wa sit ball by’umwihariko uko uhagaze mu Rwanda, uko sit ball ukinwa, amategeko yawo, uburyo ndetse n’ingano y’ikibuga, abagomba kuwukina n’ibindi. Uretse ibi kandi banakoraga ubugororangingo mu rwego rwo kubereka uko bamenyereza umubiri mbere na nyuma yo gukina.

Mu gusoza amahugurwa abahuguwe bahawe isuzumabumenyi kugirango harebwe ko ibyo bize babimenye neza.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ifatanyije na NPC Rwanda barashimira cyane uturere uburyo twagerageje gushakisha abantu bakunze siporo kugirango baze guhugurirwa umukino wa sit ball bityo bajye no gufasha uturere twabo guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga.

Twabamenyesha ko kugeza ubu, uretse utu turere twavuzwe haruguru, mu turere twose tw’u Rwanda hamaze kuboneka amakipe y’uyu mukino wa Sitball.

Byakusanyijwe na NYIRABUGENIMANA Sylvie

Umukozi ushinzwe Itumanaho ridaheza/NCPD