NCPD YASHOJE AMAHUGURWA Y’IMINSI 4 AHO BATEGUYE IGENAMIGAMBI RYO GUSHYIRA MU BIKORWA IBYO U RWANDA RWIYEMEJE MU KUZAMURA IMIBEREHO MYIZA Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA MU NAMA MPUZAMAHANGA YABEREYE LONDON MU 2018

Mu gusoza amahugurwa y’iminsi ine yahuje NCPD n’abafatanyabikorwa bayo bayarangije   bakoze igenanamigamigambi ryo kuzashyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga. Kugira ngo iri genamigambi rizashyirwe mu bikorwa birasaba ko inzego zitandukanye zizabishyira mu bikorwa. U Rwanda rero rwiyemeje kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’uburezi, guhanga imirimo mishya , kuzamura siporo n’imyidagaduro, kwigisha imyuga  n’ubumenyi ngiro ku bantu bafite ubumuga no guteza imbere ikoranabuhanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD bwana NDAYISABA Emmanuel yashimiye abayitabiriye umurimo mwiza bakoze, abizeza ko Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga izageza kuri buri rwego ibyo rugomba gukora ngo ibyo u Rwanda rwiyemeje muri Global Summit on  Disability ya 2018 bizashyirwe mu bikorwa.