MU RWANDA HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANTU BAFITE UBUMUGA BW’URUHU RWERA

Tariki ya 13 Kamena buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga  w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera. Uyu munsi watangiwe kwizihizwa mu mwaka wa 2015, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya gatanu. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madamu Dr Alvera MUKABARABA wavuze ko abantu bafite ubumuga bw’Uruhu ari abantu nk’abandi uretse uruhu rwonyine, bityo ababyeyi bababyaye bakaba bagomba kubarera nk’uko barera abandi. Yongeye gusaba ko Abantu bafite ubu bumuga aribo bagomba kubanza kwiyakira mbere y’uko basaba kwakirwa n’Umuryango Nyarwanda. Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari politike yo guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga ndetse ko Leta izakomeza kongera imbaraga ifatanije n’abaterankunga. Yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ubuvugizi imenyekanisha uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga, aho yagarutse kubigendanye no kurindwa izuba, bakambara bakikwiza, bakicwaza imbere mu ishuri, inyito zipfobya zigakurwaho ndetse abazikoresha bagahanwa n’amategeko. Umunyamamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze ko uyu munsi ari umunsi washizweho kugira ngo Abantu bafite Ubumuga bw’uruhu rwera bagaragare bamenyekane ko bariho ndetse ko bashoboye atari abantu bo guteza ibibazo gusa ko ahubwo nabo bashoboye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda. Yashishikarije abafite ubumuga bw’uruhu rwera kwiga kubera ko ariyo nkingi y’Iterambere. Mu bigendanye na bamwe bafite ubumuga bw’uruhu bagiye bahohoterwa mu bihugu duturanye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yijeje Abafite Ubumuga bw’Uruhuko mu Rwanda hari umutekano ko ntawe uzabahohotera. Dieudonne AKIMANIMPAYE Perezida  w’umuryanga w’Abantu bafite Ubumuga bw’Uruhu  OIPPA (Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism), Ubwo yagarukanga kuri uyu munsi yavuze ko  muri ki gihe Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bafite umubiri udashobora kwihanganira izuba  bityo n’amaso yabo ntashobore kureba neza, kubw’iyo mpamvu rero usanga bakenera amavuta, ama lunetTe n’ingofero bibafasha guhangana n’izuba.  Yashimiye Leta y’ u Rwada yemeye ko amavuta bakenera azishyurwa kuri Mutuel desante.  Ubwo yagaruka kubigendanye n’ubuvugizi yasabye ko mu  muganda no mu mugoroba w’ababyeyi  hazajya hatambuka ubutumwa bumenyekanisha uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga bw’uruhu rwera.