MU NAMA N’ABAFATANYABIKORWA MOS Dr MUKABARAMBA YASHIMIYE ABAGIZE URUHARE MU KWITA KU BANTU BAFITE UBUMUGA KU GITI CYABO

Ku wa 10 kamena 2019, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD, yagiranye inama   ngarukamwaka n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 8. Iyi nama yafunguwe n’Umunyamabanga mukuru wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera MUKABARAMBA, yashimiye abafatanyabikorwa ba Leta bo bafashe iya mbere mu kwita ku bantu bafite ubumuga mu gihe Leta y’u Rwanda itabitagaho. Yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ko umuntu ufite ubumuga nawe agomba kwitabwaho akabona serivisi zose zihabwa abantu badafite ubumuga, aha niho yagarutseho ko mu bantu bafite ubumuga bagomba gukurirwaho imbogamizi ahantu mu ngeri zose z’ubuzima.  Haracyari kandi ikibazo cy’uko usanga hari ibyishyurwa na mitiweri, ibindi ugasanga umuntu ariwe ubyiyishyurira ku giti cye, ugasanga rero ari ikibazo gikomeye ku bijyanye no kuba umuntu yashobora kwiyishyurira. Dr MUKABARAMBA Alvera yabwiye abari bateraniye muri iyi nama y’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu ko ari bo musingi wo gukomeza guharanira ko umuntu ufite ubumuga agira ubuzima bwiza. Mu rwego rwo gushakira umuti abantu bafite Ubumuga, Dr MUKABARAMBA Alvera, yavuze ko  ari ikibazo cyigomba kwitabwaho ngo hashakwe uburyo bwo guhashya ubukene ku bantu bafite Ubumuga. Bwana Emmanuel NDAYISABA Umunyabanga Nshingwabikorwa  wa NCPD mu ijambo ry’ikaze yavuze ko Leta y’ u Rwanda yiyemeje gufasha Abanyarwanda bose  guteza imbere nta n’umwe usigaye inyuma.. Na none kandi hari ibyo kwishimira bimaze kugerwaho ubu mu Rwanda hari ahantu abafite ubumuga bashobora kubona serivisi nk’aho bahererwa insiburangingo n’inyunganirangingo ku buryo ziboneka bitagombye gutumizwa hanze. Iki kigo cyubatswe mu Karere ka Kayonza i Gahini, ubu intumbero ihari ni uko nibura buri Ntara hazashyirwa ikigo gikora insimburangingo n’inyunganirangingo, kubera ko ugisanga muri iki gihe  hari abantu bakora ingendo ndende. Ku bigendanye no kubona akazi, ubu harishimirwa ko hari itegeko ryasohotse riteganya ko iyo umuntu ufite ubumuga akoze ikizamini cy’akazi akanganya n’udafite  ubumuga,  akazi gahabwa ufite ubumuga. Abari muri iyi nama kandi hongeye kugaragara ko hari Uturere tutigeze dutaga amakarita y’Abantu  bafite Ubumuga bakaba biyemeje ko bagiye gutanga aya makarita azabura beneyo akagarurwa kuri NCPD. Mu gusoza iyi nama, Umunyamabanga Nshingabikorwa yijeje abafatanyabikorwa ko NCPD izakomeza gukora ubuvugizi kugira ibikorwa bakorera abantu bafite ubumuga ngo bikomeze kongererwa imbaraga. Yongeye kwibutsa abafatanyabikorwa ko hari gahunda y’uko abana bafite ubumuga bazarererwa mu miryango bagakurwa mu bigo, kiretse igihe bigaragara ko abo bana nta handi barererwa. Ikindi ni uko hari amabwiriza yashyizweho agaragaza ibyangombwa ibigo byakira abana bafite ubumuga bigomba kuba byujuje. Iyi nama iba rimwe mu mwaka igahuza inzego zaba zigenga n’inzego za Leta.