INTEKO RUSANGE YA 9 YA NCPD YATERANYE KU WA 07/06/2019

Mu gutangiza Inteko rusange ya 9 y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite Ubumuga, yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 07/06/ 2019 muri Hoteli Hill Top, bwana Niyomugabo Romalis Perezida wa NCPD yashimiye Leta y’u Rwanda yagize uruhare mu kwita ku cyiciro cy’abantu bafite ubumuga. Yakomeje avuga ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu ngeri zitandukanye nko mu buzima, mu burezi, mu butabera,  mu bikorwa remezo, mu mibereho myiza…, aha akaba yasabye abagize inteko rusange ya NCPD bakora neza  kandi bakagagaragaza ibikorwa bagezeho batanga raporo mu nzego zibakuriye, kuko ari  bimwe mu bigaragaza aho Abantu bafite ubumuga bavuye, aho bari, naho bageze mu iterambere. Nubwo hari ibimaze kugerwaho,  Perezida wa NCPD yasabye ko Leta y’u Rwanda yazakomeza guha imbaraga inzego za NCPD zatowe mu  kugira uruhare mu gufata ibyemezo bizamura imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga  no gukomeza gukorera ubuvugizi ibibazo byabo. Yasabye abitabiriye iyi nteko rusange batowe, gukomeza gushishikariza abagisabiriza ko gusabiriza ari icyaha gihanwa n’amategeko. Iyi nteko rusange iteranye ku nshuro ya 9 kuva Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD yashingwa. Nkuko byagarutsweho na Depute MUSOLINI Eugene uhagarariye Abantu bafite ubumuga mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, yavuze ko kuva NCPD yashingwa mu mwaka 2011, hari byinshi bimaze kugerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye haba mu mibereho myiza, ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera. Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byagezweho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dusoza wa 2018/2019, nk’itorero ry’Igihugu ryitabiriwe n’abantu bafite ubumuga rikaba ryaragenze neza,  Politiki y’Igihugu y’uburezi budaheza ndetse na Politiki y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, aho yavuze ko izi politike zizafasha leta n’abafatanyabikorwa kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda zose z’iteramberambere. Abahagarariye abafite ubumuga baturutse mu Ntara no mu turere nabo berekanye ibikorwa bitandukanye bakoreye abantu bafite ubumuga birimo nko: kubaka amazu  y’icyitegererezo, kubahangira imirimo binyuze mu mafaranga NCPD yohereza mu Turere no muri BDF, kubagurira insimburangingo n’inyunganirangingo, gutanga inka ku batishoboye, guhugura inzego z’ibanze uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga,by’umwihariko no guteza imbere imikino n’imyidagaduro. Mu rwego rwo kunoza imikorere abahagarariye abantu bafite ubumuga basabwe  gushyiraho ingamba zo kunoza imikorere y’inzego zibanze  za NCPD zatowe guhera ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Akagari, buri rwego rugakora, rugatanga raporo ku  rwego rurukuriye nk’imwe mu nzira zo gushakira ibisubizo  ibibazo by’abantu bafite ubumuga nk’abahagarariye abantu bafite ubumuga.

IBIKORWA BITENYIJWE MU MWAKA WA2019-2020

Muri iyi nteko rusange hagaragajwe ibikorwa bizibandwaho bikaba bizibanda kuri nkingi na none enye za Leta ari zo ubukungu, imiyoborere myiza, imibereho myiza n’ubutabera. Mu bikorwa bizibandwaho hazabaho guha inguzanyo no gukomeza gushishikariza abantu bafite ubumuga gukorana n’ibigo by’imari, gushinga amakoperative, gusaba abantu bafite ubumuga gucika ku muco mubi wo gusabiriza ahubwo bagashaka icyo gukora bashoboye bitewe n’ubumuga bafite. Mu miyoberere myiza, bazakomeza gukora inama no kumenyekanisha mu nzego zitandukanye uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga. Mu buzima, bazakomeza gushakira insimburangingo n’inyunganirango abazikeneye no kugeza amakarita y’ibyiciro by’Abantu bafite ubumuga abatarayabona. Mu mibereho myiza, bazakomeza gushishikariza abantu bafite ubumuga kwitabira imikino y’Abantu bafite ubumuga. Inteko Rusange ya NCPD iba rimwe mu mwaka akaba ari urwego rufairwamo ibyemezo.