ABAFITE UBUMUGA BWO KUTABONA BARASABA KUBONA INYANDIKO ZANDITSE MU BURYO BASHOBORA GUSOMA (BRAILLE)

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) irasura ibigo by’amashuri bikoresha inyandiko z’Abantu batabona ndetse n’abantu bakoresha iyi  nyandiko hagamijwe kureba ibibazo bahura nabyo muri iyi  nyandiko ya braille.  Ubwo abakozi ba NCPD basuraga ubumwe Nyarwanda bw’Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union Of Blind), bacyiriwe na KANIMBA Donitile Umuyobozi Nshingwabikorwa, yabanje gushimira Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku bw’ubushake bwiza ifite bwo guteza imbere inyandiko ya braille. Yavuze ko  inyandiko ya braille ari inyandiko  nk’izindi zose zisanzwe kuko ifite  amategeko ayigenga  nkuko izindi nyandiko zose zimeze. Aha yavuze ko inyandiko ya braille igira inyuguti z’inyajwi, ingombajwi n’ibihekane. Yakomeje avuga ko u Rwanda hari aho rumaze gutera intambwe mu nyandiko ya braille kubera ko muri iki gihe iyo abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta, bahabwa ibizamini byanditse mu nyandiko ya braille ariko hari ubwo haboneka ikibazo cy’uko ibizamini biba byanditse muri sisiteme (systeme) abanyeshuri bo mu Rwanda batizemo bityo hakabonekamo ibyo bamwe badasobanukirwamo. Mu kigo cya Masaka Resource Centre for the Blind, iki kigo cyakira abafite ubumuga kikabigisha uburyo bw’ibanze bwo kubaho (koga, guteka, kwambara, gutunganya ibikoresho byo mu rugo,…). Bavuga ko nyuma yo kwigisha aya masomo y’ibanze y’ibikorwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bigisha ababa baje muri iki kigo inyandiko ya braille, hagamijwe kubajijura mu nzego zose z’ubuzima, kuko intambwe ya mbere yo kujijuka ari ukumenya gusoma no kwandika. Ikibazo cy’ingutu cyiri mu Rwanda ni uko mu Rwanda nta nyandiko za braille zihari, bityo rero Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona bifuza ko mu nzu z’amasomero naho bajya bahabona ibitabo bifite inyandiko ya braille ndetse  baranasaba ko abandika ibinyamakuru n’ibitabo mu gihe babijyanye mu icapiro, bazajya bakora copy  ziri mu nyandiko abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashobora gusoma.