NCPD IRAGENZURA AMAKOPERATIVE N’IBIGO BYAKIRA ABANA BAFITE UBUMUGA ITERA INKUNGA

Guturuka tariki ya 20-25 Gicurasi 2019, abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), bari mu gikorwa cyo gusura amakoperative y’abantu bafite Ubumuga itera inkunga. Buri mwaka w’ingengo y’imari, NCPD itanga miliyoni 60 mu gihugu hose, ni ukuvuga miliyoni  ebyiri muri buri Karere agahabwa amakoperative yakoze imishinga yo guhanga umurimo. Bitewe n’uko Abantu bafite ubumuga akenshi usanga bamwe basabiriza, abandi bakaba bapfobywa n’abantu bibwira ko ntacyo bashoboye gukora, Leta y’u Rwanda ifatanije na NCPD binyuze mu kigega cya BD, niho banyuza inguzanyo irimo n’ inkunga kuko iyo umushinga wa Koperative wahawe inguzanyo ugabanyirizwa amafaranga yo kwishyura. Nyuma yo gutera inkunga aya makoperative n'ibigo byakira abantu bafite Ubumuga, abakozi b'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite bari mu gikorwa cyo kugenzura uko abahawe iyi nkunga bayikoresheje. Abafite ubumuga bayihawe bo mu majyaruguru bishimira ko iyi nkunga yabafashije gukora imishinga none ubu bakaba bariteje imbere mu mishinga y'ubworozi ndetse n'ubucuruzi.  Iki gikorwa kandi kigamije kugenzura ko inkunga yatanzwe muri aya makoperative yakoreshejwe icyo yasabiwe no kugira inama abari muri za koperative uburyo babyaza umusaruro inkunga bahawe. Kuri iyi nshuro hasuwe amakoperative yo mu Turere twa Huye, Musanze, Nyaruguru, Rulindo, Burera na Nyabihu.