NCPD YAHUGUYE ABARIMU BIGISHA ABANA BAFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD, yahuguye abarimu bigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bigisha mu kigo cya HVP Gataga /Gikondo. Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, aba barezi bahuguwe uburyo bwo kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitewe n’uburemere bw’ubumuga ndetse n’ibikoresho mfashanyigisho. Ubwo yasozaga aya mahugurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel, yabwiye abarezi bari muri aya mahugurwa ko umwuga w’uburezi usaba ubwitange no kuwukunda, noneho rero hakwiyongeraho kurera abana bafite ubumuga bigasaba kongeramo imbaraga nyinshi kuko bisaba uburezi bw’umwihariko. Abafite ubumuga bagiye bagaragaza ubuhanga kuko bari mu ba mbere bakoze amaradio ya MERA. Inama y’igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yagiyeho ifite inshingano zirimo gukora ubuvugizi, Ubukangurambaga, no gufasha Leta y’u Rwanda gukora program ziginewe Abantu bafite Ubumuga harimo n’intenganyigisho zigenewe Abantu bafite Ubumuga. Kubigendanye n’uburezi ni uko kugeza ubu 48% by’Abantu bafite ubumuga batize, 39% nibo barangije amashuri abanza naho 7% nibo barangije amashuri y’inshuke.  NCPD ifatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), barimo gufatanya ngo Abantu bafite ubumuga biga barangije amashuri yisumbuye boroherezwe kubona bourse.  Umuyobozi w’Ikigo cya HVP NTEZIRYAYO Jean Pierre Gatagara/ Gikondo yashimiye NCPD inkunga yatanze yo guhugura abarimu, akomeza ashimira NCPD uburyo ikomeza kuba hafi HVP/Gatagara n’uburyo irimo gukora ubuvigizi ngo ikigo cya HVP Gatagara/Gikondo kizaba ikigo cyigenga gifashwa na Leta, abarimu bahigisha bajye bahemberwa niveau bafite.