AKARERE KA GISAGARA NA BUGESERA BYEKUNGANYE IGIKOMBE MU MARUSHANWA YA SITTING VOLLEYBALL

Ubwo iyi mikino yarangiraga, Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana NDAYISABA Emmanuel, yahaye igikombe ikipe y’Abakobwa y’Akarere ka Bugesera, anashimira Akarere ka Gisagara kakiriye iyi mikino kubera ibikorwa remezo bihari, bifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa ku rwego rw’igihugu. Yashimiye kandi abafite ubumuga bari mu makipe atandukanye avuga ko kuba ari abakinnyi bifite inyungu ku mibereho myiza ndetse bikanongera ubukungu bw’abakinnyi, kuko abakinira amakipe bahabwa ibihembo bikabafasha kwiteza imbere. Yakomeje avuga ko gushinga amakipe no gutegura amarushanwa biri mu mihigo y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga kuko biri mu nshingano zo kubitaho.

Mu rwego rwo kongerara imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD, yashinze amakipe y’imikino ikinwa n’Abantu bafite ubumuga nka sitting Volley ball, sitball  mu turere  ndetse igategura n’amarushanwa aba buri mwaka nkuko byari biri.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Gicurasi 2018,mu Karere ka Gisagara Intara y’Amajyepfo  hashojwe amarushanwa ya nyuma asoza umukino wa sitting volleyball yitabiriwe n’Uturere twa Gicumbi, Gakenke, Rubavu, Nyarugenge, Ruhango, Musanze, Rulindo, Gisagara, Gasabo,na Bugesera. Ku ruhande rw’abagore n’aho ku ruhande rw’abagabo yitabirwa Rusizi,, Rubavu, Musanze, Ruhango, Kicukiro, Gicumbi, Gisagara, Rulindo,, Huye,ndetse na COTRARU Koperative y’Abantu bafite Ubumuga  itwara imizigo ku magare iyikura Rubavu ikayambukana Goma muri Congo. Habanje kubaho imikino y’amajonjora ku makipe yitabiriye ku ruhande rw’Abagore umukino wa Nyuma uhuza Ikipe ya Bugesera n’Intwari Gasabo, ikipe ya Bugesera itsinda Intwari za Gasabo seti 2-1 naho mu bagabo umukino wa Nyuma wahuje ikipe ya Gisagara n’Intwari za  Gasabo, Gisagara itsinda Intwari za Gasabo amaseti 2-0.