IMYAKA 57 IRASHIZE HVP GATAGARA YITA KU BANTU BAFITE UBUMUGA

“Dufite icyizere cyo kubaho tutitaye ku bumuga dufite “Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abana barerwa mu kigo cya HVP/Gatagara, Ku wa 26 Gicurasi 2017 (Home de la Vierge de Pauvre) cyo mu karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo hakaba harabereye ibirori byo kwibuka Padiri NDAGIJIMANA Joseph Fraipont washinze ikigo cyita ku bantu bafite Ubumuga mu mwaka wa 1960, ubwo yari abonye ko ntawe ufite uruhare rwo kubitaho yaba Leta cyangwa se abandi ku giti cyabo. Tariki ya 26 Gicurasi 1982 ni umunsi   Padiri Fraipont yitabye Imana bityo iyi tariki yaba impurirane yo kwizihiziha ibi bikorwa 2.

PADIRI FRAIPONT YAFASHE IYA MBERE YITA KU BAFITE UBUMUMUGA

Mu ijambo ryavuzwe ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga, Bwana Emmanuel NDAYISABA yavuze ko guturuka cyera hose nta gihe  Abafite ubumuga bigize bitabwaho nk’uburenganzira ko ahubwo bafashwa n’abagiraneza ku bw’impuhwe zabo, aho yatanze urugero ko Fraipont ariwe watangije kwita ku bantu bafite Ubumuga ku bw’impuhwe yagize abonye ntawe ubitaho akaba yaramugerranije na Musa wakuye Abasirayeli mu Gihugu cyo mu Egiputa. Fraipont akaba yarahaye agaciro Abantu bafite Ubumuga kuko yabakuye ibuzimu akabashyira ibuntu. Yongeye avuga ko Gufasha Abantu bafite ubumuga bisigaye biri mu burenganzira bwabo bitakiri impuhwe, ibi bikaba ari bimwe byo gushimira Leta y’Ubumwe yabonye ko Abantu bafite ari abantu nk’abandi ikaba yarashyizeho amategeko yo kubarengera.  Yashimiye cyane Kiliziya Gatolika uruhare igira mu kwita ku Bantu bafite Ubumuga kandi ikabikora neza ugereranije n’ibindi bigo kuko usanga babikorana ubwitange ndetse neza.

LETA Y’U RWANDA NI UMUFATANYABIKORWA WA HVP/GATAGARA

Bwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD  yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya na HVP/Gatagara mu bikorwa ifite byo guteza imbere Abantu bafite Ubumuga , aho yavuze ko ubu Leta ihemba abakozi bakora mu bigo bya HVP Gatagara, RSSB iri gusyhiraho uburyo insimburangingo n’inyunganirangingo bizajya byishyurwa  na Mutuelle ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibitaro bya Gatagara ya Nyanza bikaba byarahawe ibyangombwa bibiha uburenganzira bwo kuba ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura indwara z’amagufa.

Nyuma yo gushinga HVP/Gatagara Nyanza mu 1960 ubu ibindi bigo bya Gatagara bikomeje gushingwa (Rwamagana, Gikondo,Huye,Ruhango)