Igikorwa cy’isanamitima ku babyeyi bafite Abana bafite Ubumuga kirakomeje mu matsinda yabo; cyateguwe mu rwego rw’isanamitima y’Ababyeyi babo bana, ubuvugizi no gushakira imibereho myiza Abana bafite Ubumuga. Abakozi b’ Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) bakomeje kwegera amatsinda n’amakoperative y’ababyeyi b’Abana bafite Ubumuga, ubu basuye abo mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu matsinda akurikira: EJO HEZA, TWISUNGANE , JYAMUBANDI N’ABISUNZIMANA. Ubusanzwe abagize aya matsinda bahurira hamwe bagasangira ubuzima barimo, binyuze mu buhamya no gukora imirimo itandukanye yo kubateza imbere , gukusanya amafaranga binyuze mu matsinda bakagura amatungo magufi bakayaha abanyamuryango, bagakora n’ubuhinzi. Aya matsinda kandi yakanguriwe gutera intambwe akagera ku rwego rw’amakoperative. Ubwo bari mu biganiro Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) bashishikarije ababyeyi baje mu biganiro ko ikigamijwe ari ukugirango ababyeyi babashe kwiyakira no kwakira abana babo bafite ubumuga babarerera neza bikazabafasha gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse bigateza n’abana babo bafite Ubumuga imbere, ku buryo mu minsi iri mbere bazigirira akamaro ndetse bakakagirira n’igihugu.
HARI BAMWE BAGIPFOBYA ABAFITE UBUMUGA
Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara baje muri ibi biganiro,bavuga ko hari igihe usanga abana bafite ubumuga bahohoterwa n’abandi bana, iyo bahuriye na bo mu nzira bakabashotora kubera ko usanga , akenshi baba badafite imbaraga zingana nizo bafite , byongeye kandi ni uko hari n’abakuru usanga bakivuga amagambo apfobya Abantu bafite Ubumuga babita ibintu. Bwana Nkurayija Marcel afatanije na Madamu Uwamariya Florentine abakozi bo muri NCPD, bakaba bavuze ko ibikorwa nk’ibi bitesha agaciro abafite ubumuga, hari amategeko ateganya ibihano kubatesha agaciro abantu bafite Ubumuga, bakomeza bavuga ko uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga mbere na mbere bugomba guharanirwa n’abo ubwabo. Ikindi ni uko ubukanguramba bwo guha agaciro Abantu bafite Ubumuga, ari urugendo rugikomeza bityo rero buri wese akaba asabwa gukora ubu buvugizi.
KUJYA MU MATSINDA BYABABAYE INZIRA YO GUSOHOKA MU BWIGUNGE
Ababyeyi bari muri aya matsinda bavuga ko nyuma yo kwihuriza hamwe mu matsinda, habayeho guhumurizanya ndetse no kuganira uburyo bwo kurera abana bafite ubumuga babyaye, bivugira ko bagendeye ku bunararibonye babonye ko hari abafite ubumuga barezwe neza bateye imbere, bityo bakaba bafashe umwanzuro w’uko bazakomeza kurera aba bana nkuko barera abandi. Ibiganiro by’ubukangurambaga n’isanamitima bikaba bizakomereza no mu y’andi matsinda ari hiryo no hino mu Rwanda.