JENOCIDE NI MBI YATUMYE UMUBARE W’ABAFITE UBUMUGA WIYONGERA

Ibi byatangajwe na NIYOMUGABO Romalis, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ubwo Abakozi ba NCPD n’urugaga rw”Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA no kurengera Ubuzima (UPHLS) bunamiraga abasize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kibilizi ho mu Karere Ka Nyanza muri gahunda yo KWIBUKA ku Nshuro ya 27.  Perezida wa NCPD yavuze ko Jenocide ari mbi kuko itababariye Abantu bafite Ubumuga kandi yongereye umubare w’ikiciro cy’Abantu bafite ubumuga, kandi abayirokotse yabasigiye ubumuga ku buryo batashoboye gukora neza ibyo bari basanzwe bashoboye kwikorera. Yakomeje avuga ko muri iki gihe hari abarokotse Jenoside  bagaragaza ihungabana akaba ariyo mpamvu yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze gukurikirana abagaragaza ihungabana hakiri kare, kubera ko iyo abagize ihungabana badakurikiranywe hakiri kare babikuramo ubumuga bwo mu mutwe. Bwana KARANGWA Francois Xavier Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA no kurengera Ubuzima (UPHLS) yavuze ko iyo bategura gahunda yo kwibuka baba bagamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside   itazongera kubaho ukundi. Muri iyi gahunda yo kwibuka abakozi NCPD na UPHLS baremeye umukecuru warakotse jenoside yakorerwe Abatutsi ufite ubumuga baramuremeye bamuha amafaranga yo kumusanira inzira ndetse hanatangwa amafaranga yo kubungabunga Urwibutso rwa Kibilizi. Muri uru Rwibutso rwa Kibiriza rwo mu Karere ka Nyanza, hashyinguyemo abana n’abagore barenga 470.