HARI ICYIZERE CY’UKO UMUBARE W’ABANTU BAFITE UBUMUGA BAKORA MU NGANDA ZITUNGANYA KAWA UZIYONGERA MU MYAKA IRI MBERE

Igikorwa cyo gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga ngo bazabone akazi mu nganda zitunganya kawa kirakomeje hasuwe inganda za Gitesi Coffe,KOPAKI Dutegure (Koperative y’Abahinzi ba Kawa Kibuye),KOPAKAMA (Koperative ya Kawa ya Mabanza).  Bwana Nyirimigabo Thierry umukozi ushinzwe Iterambere ry’abantu bafite ubumuga muri NCPD, ubwo yaganiraga n’abayobora izi nganda zitunganya ikawa yabagejeje uko amateka yagiye aheza inyuma abafite ubumuga, bigatuma batabona amahirwe yo  kwiga ndetse no kubona akazi, yakomeje avuga ko Leta y’ u Rwanda muri gahunda yayo  yo guteza imbere abaturage, abafite ubumuga batibagiranye, akaba ariyo mpamvu mu rwego rwo guca umuco mubi wo gusabiriza ukunze kuranga bamwe mu bafite ubumuga, hashyizwe gahunda ya kora wigire NEP, aho Abantu bafite Ubumuga bamwe bize imyuga abandi bagakora imishinga ibabyarira inyungu bagahabwa inguzanyo. Bwana Nyirimigabo Thierry yakomeje asobanurira abayobora izi nganda ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda impuzandego y’Abantu badafite akazi ari 13% ndetse n’ikiciro cy’abafite ubumuga nacyo kikaba kibasiwe cyane kubera amateka yagiye abaheza, ubu rero muri iki gihe, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo buri wese  ubishoboye akaba ashishikarizwa nibura kugira uruhare mu gushakira ndetse no guhangira akazi  abantu bafite Ubumuga. Yabwiye abayobozi b’inganda zavuzwe haruguru mu nganda zitunganya ikawa, harimo imirimo yakorwa n’abantu batagize amahirwe yo kwiga kandi muri abo ngabo harimo Abantu bafite ubumuga. Bwana DUSABE BAHIZI  Aimé umuyobozi  w’uruganda rwa Gitesi Coffee yavuze ko uru ruganda rusanzwe  rukoramo abantu bafite ubumuga bagera kuri 6, bakaba bahwanywe na 10 % igishimishije ni uko  uwabaye umukozi w’indashyikirwa mu mwaka wa 2016/2017 ari MUKANDOLI Donatile ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yakomeje avuga ko iki gihembo yakibonye agikwiye kuko akorana umurava akazi gashinzwe ko gutunganya ikawa yavuze ko mu gihe ari ku kazi usanga ariko aba ahugiyeho gusa, mu gihe abandi usanga baba bahugiye mu biganiro ndetse bagendanda hirya no hino. Nyuma yo kuganira n’abafite n’abayobora inganda zasuwe bagasobanurirwa ko Abantu bafite Ubumuga hari akazi bashobiye, abayobozi b’inganda zitunganya kawa bemeye ko uko bazajya batanga akazi bazajya bagaha n’abantu bafite ubumuga.