HITAWE KU BUSHOBOZI BW’UFITE UBUMUGA ABAFITE INGANDA ZITUNGANYA IKAWA BAZAHA AKAZI ABANTU BAFITE UBUMUGA

Inama y’Igihugu  y’Abantu bafite Ubumuga NCPD, iri gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga ngo bazahabwe akazi mu nganda zitunganya ikawa ziherereye mu Ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Karongi , Rubavu, Nyamasheke,Rusizi na Rutsiro. Iyi gahunda yatangiye ku wa 23 Mata 2018 ikazageza ku wa 18 Gicurasi 2018, nkuko biri mu nshingano za NCPD zo gukorera ubuvugizi ndetse no kongerera imibereho myiza abantu bafite ubumuga,hakozwe ubuvugizi mu nganda zitandakanye, aho mu ruganda  rwa RWACOF rufite ishami mu karere Karongi ,Bwana NYIRIMIGABO Thierry umukozi muri NCPD ushinzwe gukurikirana iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga,yasobanuriye abayoboye uru ruganda rwa RWACOF   ko Abantu bafite ubumuga, ari icyiciro cy’Abantu kidakunze guhabwa akazi cyane mu nzego z’abikorera, ibi bigaterwa nuko bamwe mu bikorera batasobanuriwe ubushobozi abantu bafite ubumuga bafite, bwo gukora imirimo itandukanye, aho yagize ati : « Ubusanzwe abantu bafite ubumuga bakora akazi gatandukanye mu nganda zitunganya ikawa ;Ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ashobora gusoroma ikawa ; kuyironga ;kuyitoranya...Ufite ubumuga bw’ingingo nawe ashobora  gukora kariya kazi kavuzwe haruguru hakiyongeraho kwakira abagana uruganda ;Ufite ubumuga bwo kutabona nawe yakwakira abagana uruganda ; ndetse n’abafite ubundi ubumuga nabo bahabwa akazi kandi bakagakora neza.» Abayobozi b’inganda zakorewemo ubuvugizi zo mu Karere ka Karongi, bavuze ko bari basanzwe batanga akazi batitaye ku byiciro by’ubumuga, ariko ubu bakaba biyemeje ko bafatanije n’inzego zihagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’umurenge uruganda  rwubatsemo,ku mwero w’ikawa uzakurikiraho ubwo bazatanga akazi bazibuka guha akazi abantu  bafite ubumuga. Iki gikorwa cyo gukorera  ubuvugizi abantu bafite ubumuga  ngo bazahabwe akazi  mu nganda zitunganya ikawa mu Ntara y’Iburengerazuba kirakomeje, kikazarangira ku wa 18 Gicurasi 2018.