NCPD YASOREJE MUSANZE IBIGANIRO BYO GUKORERA UBUVUGIZI MU ABANTU BAFITE UBUMUGA MU KWINJIZWA MURI GAHUNDA Z’ITERAMBERE

Nk’uko yabivuze mu ijambo rye ritangiza ibiganiro, Emmanuel Ndayisaba Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yagaragaje bimwe mu bigiye kuganirwaho  kuri uyu  umunsi wo gusoza ibiganiro k’ububuvugizi mu kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’iterambere ridaheza kubera ko akarere ka Musanze gaherutse utundi turere twose. Iyi nama kandi ni   umwanya wo gusasa inzobe abantu bagahabwa ijambo bakagaragaza ibibazo byihariye abafite ubumuga bahura nabyo kugira ngo hafatwemo imyanzuro ifatika kugira ngo akarere ka Musanze gakomeze kuza imbere mu gutanga ubufasha bukwiriye Abantu bafite ubumuga, ibikorwa neza bishimwe ibidakorwa neza bishakirwe umuti. Mu ijambo rya Ntirenganya Martin Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage wagaragaje ibyo Akarere  ka Musanze kamaze kugeza ku bantu bafite ubumuga. Ubu mu karere ka Musanze  abafite ubumuga ni 6245, hakaba harashyizweho n’ibigo 3 bikorana n’abantu bafite ubumuga mu karere ka Musanze. Ibyo bigo bigizwe na Centre Saint Vincent ikigo gifite abana 259 bitabwaho n’abakozi 10 bahoraho n’ikigo gihabwa ubufasha n’ubuyobozi bw’akarere buri mwaka aho mu 2015 bahawe miliyoni 2. Ikigo cya FCYF (Fair Chilidren Youth Foundation) Ni ikigo gifite abana 56 abakobwa 27 n’abahungu 29. Hari ikigo cya BSVI (Blessing school for the Visual Impaired) cy’abatabona cyatangiranye abana 12 icyenda biga bifashishije inyandiko igenewe abatabona ya braille,b atatu muri bo babaye basubijwe mu miryango kubera ikibazo cy’uburwayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze arashimira Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga k’ubufatanye bakomeje kugirana n’Akarere Musanze mu gushakira hamwe uko abantu bafite ubumuga bagira imibereho myiza.

Akomeza agira ati kuba uyu munsi habayeho gahunda yo kuganira n’ubuyobozi hagamijwe kureba uko twakwinjiza muri gahunda abantu bafite ubumuga ni iby’agaciro kandi hari ikizere bizashoboka.yashoje ijambo rye avuga ko gufasha Abantu bafite Ubumuga biri mu Nshingano za buri wese akaba ariyo mpamvu abantu bafite ubumuga binjizwe mu bikorwa byose bya Leta haba mu makoperative, mu mirimo ya Leta, mu mirimo yose abafite ubumuga ntaho bahejwe.

AKARERE HARI IBYO KAGISABWA                                                                                        

Mu karere ka Musanze hari ibyakozwe , Executive Secretary wa NCPD Ndayisaba Emmanuel ati Nyakubahwa meya batweretse byinshi byakozwe, isoko ryaravuguruwe harimo inzira z’abantu bafite ubumuga, ese izi nyubako z’ubuyobozi ko tubona nazo zifite ubumuga harakorwa iki?. Meya avuga ko mu mikoro akarere gafite ajyanye nuko iterambere ryihuta ni uko Akarere ka Musanze kari ku isonga mu bikorwa binyuranye dore ko ari aka 2 mu mihigo y’uyu mwaka. Ati kuba turi aba kabiri mu mihigo mpagaze ku maguru abiri nemeza ko umujyi wa Musanze ari uwa kabiri kuri Kigali, tuzaba aba mbere ari uko twakoze ariko ibikorwa byose bigashingira ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, inzu mubona zitorohereza Abafite Ubumuga zubatswe kera ariko mu mwaka utaha tuzaba dufite ibiro by’akarere binyuranye n’ibi mubona, bizaba bifite inzira z’abafite ubumuga kandi zibageza mu biro byose bashakamo servise.

ABAFITE UBUMUGA BAFITE UBURENGANZIRA

Mukarugwiza Clemence Legal Advisor avuga ko hari itegeko rirengera abana bafite ubumuga badashyirwa mu ishuri. Yabajije abaje mu biganiro niba babizi, ati ese iryo tegeko ryaba risobanurirwa abaturage? itegeko rirahari kandi rikwiye kubahirizwa si impuhwe za mwarimu zo kumwigisha cyangwa kumushyira mu ishuri, umwana ufite ubumuga agashyirwa mu ishuri kuko afite uburenganzira bwose. Yakomeje agira ati ku bijyanye n’umurimo byo ni ihamwe ko Abafite Ubumuga badakorerwa ivangura ku bijyanye n’akazi ndetse itegeko rivuga ko mu gihe cy’ipiganwa iyo babiri banganyije amanota, ufite ubumuga niwe uhabwa akazi. Mu gusoza ikiganiro Mukarugwiza  Clemence yasabye abatorewe guhagararira Abafite kubabera ijisho no guharanira uburenganzira bwabo.

Bwana Jabo Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru  ubwo yasozaga ibiganiro, yashimiye uburyo Akarere ka Musanze gakomeje kwitwara mu mihigo y’igihugu. Yakomeje avuga ko nta mpamvu n’imwe yo kuvuga ko abantu bafite ubumuga badashoboye akaba ariyo mpamvu yasabye buri wese kwishakamo ibyo ashoboye noneho ibyo badashoboye bazafaswe kubigeraho. Inama yarangiye hemejwe Kwihutisha gahunda z’iterambere Abafite Ubumuga muri gahunda z’iterambere,kubaka inyubako zidaheza abafite ubumuga no kuvugurura inyubako za kera, gukangurira abafite ubumuga kwiga ikoranabuhanga, guhugurira abakira abantu mu mirenge uburyo bwo kwakira Abantu bafite ubumuga.