Abafite Ubumuga bahawe Inyunganirongingo

Insimburangingo

Kenshi na kenshi, hirya no hino, abantu bafite ubumuga batekerezwa nk’abantu badafite icyo bamaze, bagomba kubeshwaho n’imiryango yabo cyangwa abagira neza. Ibi bituma bahura n’ihezwa n’akato ndetse ntibagire uburenganzira nk’ubw’abandi aho bari. Nyamara iyi myumvire siyo kuko iyo bakuriweho inzitizi bagahabwa amahirwe angana n’ay’abandi babasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.

Izi nzitizi zigaragara mu buryo bwinshi harimo inzitizi mu myumvire: Gutekereza abantu bafite ubumuga nk’abantu bo hasi, Inzitizi mu burezi, mu buvuzi, inzitizi mu kugezwaho amakuru hakurikijwe ubumuga bafite, inzitizi ziterwa n’imyubakire n’izindi.

Bumwe mu buryo bwo gukuraho inzitizi ku bantu bafite ubumuga harimo kubabonera insimburangingo n’inyunganirangingo. Ni muri urwo rwego, ku bufatanye n’umudage Hans Peter DENTLER, binyujijwe muri  Rhénanie Palatinat, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yatanze insimburangingo n’inyunganirangingo 217 zirimo amagare y’abantu bafite ubumuga, imbago ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu muzima bwabo bwa buri munsi. Iki gikorwa kikaba cyarakorewe mu turere twa Kicukiro, Ngorero, Nyanza na Ngoma. Ibitaro 4 nabyo byahawe ibikoresho bijyanye n’ubugororangingo: Masaka, Kibagabaga, Gahini and Rutongo ndetse n’ikigo cy’ubugororangingo cya HVP Gatagara, ishami rya Gikondo.

Benshi mu bahawe ubu bufasha bemeza ko buzahindura byinshi mu buzima bwabo.

Nyirantakirimana Presence, afite umuryango utifashije avuga ko utabasha kumugurira akagare kandi ako  afite akamaranye imyaka irindwi, karashaje gafite amapine  n’amaferi bidakora neza yahoranaga impungenge ko kamugusha ariko ubu azajya abasha kuva mu rugo. Yagize ati: “Mba muri iri gare, niryo nururukiramo mva mu gitanda nkarivamo nsubiye kuryama. Iyo ngiye gusenga nibwo nkora urugendo rurere (ikilometero kimwe)” yongeraho kandi ko iri gare rye rimukura mu nzu rikamugeza ku zuba, no mu ngo z’abaturanyi ba hafi bityo bikamurinda kwigunga.

Gasasira kimwe n’abandi bafite ubumuga bari baje gufata inyunganirangingo barasaba ko abubaka inyubako zitangirwamo serivisi babikora bazirikana inzira z’abantu bafite ubumuga nk’uko byakozwe hubakwa akarere ka Kicukiro gaherutse gutahwa. 

Yagize ati “aya makaro afite amano; kaba akagare, yaba n’imbago nabwo inyerera.  Aka karere ni inzu y’igorofa turazamuka  tukagera hejuru hose, ntaho utagera”.