INYITO ZIBEREYE ABANTU BAFITE UBUMUGA ZIGIYE KUBONEKA

Ifoto:Abitabiriye Inama

Kuva kuwa 26 kugeza kuwa 27 Werurwe 2013, mu cyumba cy’inama cy’ikigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya  i Kabgayi, hateraniye inama y’itsinda ry’impuguke hagamijwe kunoza inyito zikwiriye kwitwa abantu bafite ubumuga. Iryo tsinda rigizwe n’abantu 6 b’impuguke ryashyizweho n’abitabiriye inama yo kuwa 21 Gashyantare 2013 yabereye muri Hoteli Nobleza i Kigali ari bo:

    • Bwana Nsanzabaganwa Straton, Umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco;
    • Bwana Gasimba François Xavier, Umwarimu muri Ishuri Rikuru  Nderabarezi rya Kigali;
    • Bwana Tuyizere Oswald, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga;
    • Bwana Nzeyimana Celestin, Umuyobozi wa Komite y’Imikino y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda;
    • Madamu Nyiransengimana Odette, Umukozi muri Handicap International;
    • Bwana Kayijuka Emmanuel, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa  Bibiliya mu Rwanda;
    • Madamu Nyirabugenimana Sylvie: Umukozi ushinzwe Itumanaho ridaheza mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

Intego nyamukuru y’iyi nama yari ukwiga ku nyito ziboneye, zubahiriza uburenganzira bwa muntu zikwiriye gukoreshwa ku bantu bafite ubumuga.

Impuguke zifashishije Amasezerano Mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga (UNCRPD) nk’uko yemejwe n’u Burundi n’u Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2008, Itegeko Nº 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera Abantu bafite ubumuga muri rusange, ibitabo binyuranye n’imvugo zagiye zikoreshwa mu muryango nyarwanda. Abitabiriye inama bagiye berekana imvugo zipfobya kuri buri cyiciro cy’ubumuga, batanga ibisobanuro by’izo nyito n’icyo zumvikanishaga hanyuma bakerekana inyito iboneye.

Mu byagezweho, hagendewe  ku bisobanuro byatanzwe mu itegeko rirengera abafite ubumuga muri rusange ku magambo “Ubumuga” n’ “Umuntu ufite ubumuga”, abitabiriye inama basanze ibyo bisobanuro byahindurwa muri ubu buryo:

    • Ubumuga ni ukubura ubushobozi runaka bw’umubiri, ubwenge n’imitekerereze bityo bikamugabanyiriza amahirwe mu mibereho ya buri munsi.
    • Umuntu ufite ubumuga ni umuntu ubuze ubushobozi runaka bw’umubiri, ubwenge n’imitekerereze bityo bikamugabanyiriza amahirwe mu mibereho ya buri munsi.

Mu guhitamo inyito ziboneye, abitabiriye inama ntibatinze cyane ku bufatike bw’amagambo, aho ijambo rigomba kuba rigufi ahubwo bibanze cyane cyane ku kureba amagambo hakurikijwe imbamutima z’abenerurimi.

Hagendewe ku byiciro bitandukanye by’abantu bafite ubumuga, abitabiriye inama bemeje amagambo akurikira:

    • Aho kuvuga Ikirema, Ikimuga, Karema, Kajorite, Igicumba, Gicumba, Utera isekuru, Kaguru, Jekaguru, Muguruwakenya, Terigeri, Kagurumoya, Kaboko, Mukonomoya, Rukuruzi, Midido,  Nyiramidido, Semidido hakoreshwa inyito: Umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.
    • Aho kuvuga Impumyi, Ruhuma, Kajisho, Nyirajisho, Jishomoya, Maso, Gashaza, Mirari, Miryezi, Mirishyi hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bw’amaso”.
    • Aho kuvuga igipfamatwi, Ikiragi, Nyamuragi, Ibubu, Ikiduma, Igihuri, Bihurihuri hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bw'amatwi n'ubw'ururimi cyangwa bumwe muri bwo”.
    • Aho kuvugaIgicucu, igihoni, ikijibwe, umusazi, ikirimarima, ikiburaburyo, ikiburabwenge, urwaye mu mutwe, indindagire, ikigoryi, igihwene, ikimara, zezenge, icyontazi, inka, inkaputu, Idebe hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe”.
    • Aho kuvuga Kanyonjo, gatosho, gatuza hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bw'Inyonjo.
    • Aho kuvuganyamweru, umwera, ibishwamweru, nyamwema, umuzungu wapfubye, hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bw'uruhu rwera”.
    • Aho kuvuga igikuri, gikuri, gasongo, nzovu, zakayo, gasyukuri, kilograma hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubugufi budasanzwe”.
    • Ku muntu utumva, utavuga ntanabone hakoreshwa inyito “Umuntu ufite ubumuga bukomatanyije bw'amatwi, ururimi n'amaso”

Muri rusange, abitabiriye inama basanzeziriya nyitozakoreshwagazipfobya uwo/abo bazise kuko zihwanisha umuntu n'ubumuga aba afite bityo zikamuhindura ikintu cyangwa akantu. Ahanini zikaba zigaragaza ko uwo muntu nta gaciro afite.

Ku bijyanye no kumenyekanisha izi nyito, abitabiriye inama basanze bizakorwa mu byiciro by’ingenzi bikurikira:

    • Koherereza izi nyito Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kugira ngo iyemeze.
    • Gukora agatabo fatizo gakubiyemo inyito zizaba zemejwe kakazatangazwa ku mugaragaro (official launch) hatumiwe inzego zinyuranye.
    • Kumenyereza abantu gukoresha izi mvugo hifashishijwe itangazamakuru, amatangazo anyuranye kuri za Radiyo na Televiziyo,
    • Gukorana n’abahanzi bagahimba  indirimbo bifashishije izi nyito.

Mu byifuzo byatanzwe, hifujwe ko Minisiteri y’Ubuzima yakora urutonde rw’indwara zikunda kwitiranywa n’ubumuga, ikanerekana itandukanyirizo riri hagati y’ubumuga n’indwara.

Byakusanyijwe na:

Nyirabugenimana Sylvie         

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza muri NCPD