Centre ryoha itanga ubujyanama ku bantu batandukanye harimo n’abantu bafite ubumuga

Kuri uyu munsi abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga basuye ikigo Ryoha giherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi, cyatangiye mu mwaka wa 1978, gishingwa n’umuryango w’ababikira w’Ababerdine gifite inshingano zo kuzamura amajyambere yo mu cyaro hibandwa cyane cyane ku bantu batishoboye. Ibikorwa by’iki kigo ni ugufatanya n’umuryango Nyarwanda guteza imbere ku bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, uburezi, ubujyanama no gukora imishinga mito ifasha abaturage kwiteza imbere. Ubwo hagarukaga ku cyo bakorera Abantu bafite Ubumuga, SoeurEpiphanie DUSABEMARIYA,yavuze ko bashishikariza imiryango ifite abantu bafite ubumuga kubagana bakabakorera ubujyanama, abakeneye ubuvuzi bakabuhabwa. Igishimishije kugeza ubu ni uko kugeza ubu hari abana bafite ubumuga bafashijwe n’ikigo cya Ryoha bize bari mu mirimo itandukanye n’abandi bakiri muri Kaminuza n’Amashuri makuru.