KURI RTV NA RADIO RWANDA, ABAYOBOZI BA NCPD BARATANGAZA IBIZAKORWA MU CYUMWERU CYAHARIWE ABANTU BAFITE UBUMUGA

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bizaba mu cyumweru cy’ibikorwa byahariwe kwita ku bantu bafite Ubumuga ndetse no kumenyakanisha insanganyamatsiko y’Umunsi wabantu bafite ubumuga ariyo Twite ku bantu bafite ubumuga mubikorwa byose  ku buryo bungana kandi budaheza,  kuri uyu wa gatandatu tariki ya  24/11/2018  muri studio za Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda habereye ikiganiro Dusangire Ijambo cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana NDAYISABA Emmanuel  afatanije na Perezida wa NCPD Bwana NIYOMUGABO Romalis hamwe na Madamu MUNGANYINKA Triphine. Muri ikiganiro hibanzwe ku bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga aribyo Inama yo ku rwego rw’Igihugu yo guhangira umurimo abantu bafite ubumuga, gutangaza raporo y’ibyavuye mu igenzura ry’inyubako zikorerwamo n’inzego za leta hagamijwe kureba ko izi nyubako zidaheza abantu bafite ubumuga, igenzura ry’ibigo by’amashuri harebwa ko ibikorwa remezo biri muri aya mashuri byohereza abantu bafite ubumuga, amarushanwa y’imikino y’Abantu bafite ubumuga ndetse no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga ku wa 3 Ukuboza 2018 mu turere twose, aho ku rwego rw’Igihugu uyu munsi ukazihirizwa mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka. Nyuma yo gutangaza ibizakorwa muri iki cyumweru, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga  Bwana Ndayisaba Emmanuel yavuze ko muri iki gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kuzamura  imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga mu nzego zose nk’Uburezi, Imibereho myiza, ubutabera,… ibi bikaba bigaragarira muri porogaramu, amategeko n’amateka, amasezerano Mpuzamahanga, ubushake bwa politike byihariye muri gahunda z’abantu bafite ubumuga. Naho Perezida wa NCPD Bwana NIYOMUGABO Romalis yatangiye avuga  ko hariho ibyiciro by’ubumuga uko ari bitanu aribyo ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubumuga bwo kutabona, ubumuga bw’uruhu, ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo mu mutwe, n’ubundi bumuga. Perezida wa NCPD yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwita ku bantu bafite ubumuga, NCPD ifatanije na RGB bahuguye abakira abantu (Customer Care) ahatangirwa services uburyo bwo kwakira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, mu rwego rw’Uburezi nk’inkingi ya mwamba mu iterambere, NCPD yakoze ubuvugizi hashyirwaho ishami ry’uburezi bwihariye n’ubudaheza muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu mu Rwanda hari amashuri agera kuri 18 yakira abantu bafite ubumuga yavuze kandi ko igishimishije ubu ari uko NCPD yagiranye amasezerano numuterankunga ku buryo azatanga amagare yose akenewe mu Rwanda. Madamu MUNGANYINKA Triphine ushizwe imibereho Myiza n’Uburinganire muri ambassade y’Amerika mu Rwanda yavuze hari ibyakozwe mugushishikariza buri wese kwita ku bantu bafite ubumuga, ariko na none haracyari byinshi bikenewe gukorwa ngo imibereho myiza  yAbafite ubumuga yongerwe. Ikiganiro cyatangiye saa kumi cyirangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.