HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE IBIKORWA BY’ABANTU BAFITE HAFUNGURWA IKIGO CY’IKORANABUHANGA RIDAHEZA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26/11/2018, hatangijwe icyumweru cy’ibikorwa byahariwe abantu bafite ubumuga hafungurwa ikigo cy’ikoranabuhanga ridaheza. Iki kigo cyafunguwe na Madamu Dr Alvera MUKABARAMBA Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, avuga ko ikoranabuhanga mu bantu bafite ubumuga, riba rihambaye kandi rikenewe kurusha iryo abadafite ubumuga usanga bakoresha. Dr Mukabaramba ashimangira ko Leta izakomeza kongera ibigo by’Ikoranabuhanga ridaheza kuko rizafasha abantu bafite ubumuga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel yavuze  ko ikoranabuhanga rifasha abafite ubumuga kongera ubumenyi ku buryo  badasigara inyuma. Yasabye ko inzego za Leta n’iz’abikorera zikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu ikoranabuhanga ku bafite ubumuga kuko hamaze gushyirwaho ibigo 5 mu gihugu. Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yakomeje avuga ko ubu muri buri Ntara hari ikigo cy’ikoranabuhanga ridaheza ku buryo umuntu ufite ubumuga ajya gushakayo serivisi y’Ikoranabuhanga ku buntu. Intego ya NCPD nuko nibura buri Karere kose ko mu Rwanda kazagira ikigo cy’ikoranabuhanga ridaheza. Yongeyeho ko ikoranabuhanga ryakemuye bimwe mu bibazo by’Abantu bafite Ubumuga. Ibi bigo 5 by’ikoranabuhanga biri mu turere twa Musanze, Bugesera, Nyamagabe, Rubavu na Kicukiro. Bwana Niyomugabo Romalis PEREZIDA wa NCPD, yagize ati: “Ndashimangira ko ku bafite ubumuga ikoranabuhanga iyo ryakoreshejwe neza turifata nk’urugingo rusimbura urwo tutari dufite cyangwa urwari ruhari rutakoraga neza bikazatuma tugera kure hashoboka”. Imibare itangwa na MIFOTRA, igaragaza ko abantu badafite akazi mu kiciro cy’abafite ubumuga usanga bari ku kigero cya 47%, mu gihe abadafite ubumuga badafite akazi bari kuri 23%. Icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo gukora igenzura ryo kureba ko amashuri yo mu Rwanda yorohereza Abantu bafite Ubumuga, kugaragaza ibyavuye mu bushakatsi kubigendanye n’igenzura ryakozwe mu nyubako zikoreramo ibigo bya Leta hagamijwe kureba izi nyubako zidaheza Abantu bafite ubumuga, amarushanwa y’imikino y’Abantu bafite Ubumuga, no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bizaba ku wa 3 Ukuboza 2018. Ibirori bikazabera mu Turere twose two mu Rwanda naho ku rwego rw’Igihugu ukazabera mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka.