MU GUTANGIZA ICYUMWERU CY’IBIKORWA BYAHARIWE ABAFITE UBUMUGA, NCPD N’ABAFATANYABIKORWA BAKOREYE UMUGANDA MURI CEFAPEC

Mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwita ku bantu bafite ubumuga no kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abantu bafite Ubumuga,  wizihizwa buri tariki ya 3 Ukuboza buri mwaka, Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye (UPHLS,VSO, Humanities and Inclusion, Hope and Home for Children, THT, UNAB, ROJAPED,RUB, NPC, FARG, RDRC,…) bifatanije n’abatuye mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge Akagari ka Nkingo mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2018. Muri uyu muganda abawitabiriye  batunganije ikibanza cyizubakwamo ibibuga by’imikino itandukanye bizakinirwamo n’abana bafite ubumuga bo muryango CEFAPEC (Centre de formation Agricole de petit alivage de Kamonyi).  Nyuma yo kurangiza umuganda, abawitabiriye basuye ibikorerwa muri CEFAPEC aribyo centre y’ubugororangingo ikoreramo abakoranabushake bafite abana bafite ubumuga ndetse n’ishuri ryigisha ubuhinzi n’imyuga yo gukora inkweto, gutunganya ibigori bikava ifu gukora imigati, amandazi n’ibisuguti. Mu ijambo rya Perezida   wa NCPD Bwana NIYOMUGABO Romalis yashimiye abitabiriye umuganda ku bw’igikorwa cyiza bakoze ndeste n’Umuyobozi wa CEFAPEC Soeur Donatile MUKARUBAYIZA kubera igikorwa cyiza cyo kwita ku bantu bafite ubumuga bakora umunsi ku munsi nta nyungu bategereje. Ubwo yagarukaga ku butumwa bw’uyu munsi  yavuze ko uyu muganda wihariye kuko wahuriranye n’ibikorwa byo gutegura Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku bantu bafite ubumuga. Yabwiye abitabiriye umuganda ko insanganyamatsiko y’umwaka wa 2018 igira iti:”Twite ku bantu bafite Ubumuga mu bikorwa byose ku buryo bugana kandi budaheza.” Ubwo yagarukaga kuri iyi nsanganyamatsiko yavuze ko guturuka cyera Abafite Ubumuga bakorewe ihezwa ariko muri iki  gihe hakaba hakorwa ubuvugizi bugamije gushishikariza buri wese ko abantu bafite ubumuga bashoboye. Aha yatanze urugero  rw’uburyo abaje mu muganda bakoranye umuganda n’abantu bafite ubumuga nyamara bakaba bose bafatanije bagacyura umubyizi. Mu gusoza ijambo rye Perezida wa NCPD  yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuzashakira ikigo cya CEFAPEC umuganga uzahugura abakoranabushake bakora ibigendanye n’ubugororangingo  ndetse no kuzafasha nibura umwe mu bantu bafite ubumuga wo mu karere ka Kamonyi muri iki cyumweru cy’ibikorwa byahariwe Abantu bafite Ubumuga. Bwana BUSHAYISHA Fred Umuyobozi w’Imirimo  Rusange mu Karere ka Kamonyi yashimiye buri wese waje mu muganda avuga ko Abantu bafite ubumuga hari ibyo badashobora gukora ariko ntibivuze ko badashoboye namba. Muri iki gihe Akarere ka Kamonyi  karimo gukorera abantu bafite ubumuga ibikorwa bitandukanye birimo gutoranya imiryango ifite abantu bafite ubumuga bukabije hanyuma iyo miryango ikazahabwa inkunga y’ingoboka ndetse n’indi yazashyirwa muri gahunda ya girinka, muri aka Karere kandi bakomeje  gushishikariza abaturage bose gutanga amakuru y’imiryango igihisha abana bafite ubumuga kugira ngo akarere kazakore ubuvugizi abana bagihohoterwa bazahabwe uburenganzira bwabo. Maman Donatile Mukarubayiza  umuyobozi wa CEFAPEC yavuze ko ikigo cyatangiye mu mwaka wa 1998 ubwo hari abantu benshi batari bafite ababitaho aribwo batangiriraga ku bantu batishoboye nyuma bakomeza kugenda basura abana bafite ubumuga bari mu miryango bashishikariza ababyeyi kwita kuri aba bana bafite ubumuga nkuko bita  ku bandi bana bose akaba ariyo mpamvu hari abakoranabushake baza gukora ubugororangingo kuri CEFAPEC buri wa kabiri na buri wa gatanu. Muri iki gihe CEFAPEC ikaba ikomeje gushimira akarere ka Kamonyi, NCPD  na HVP Gatagara  bakomeje kubaba hafi. Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga uzizihirizwa mu murenge wa Runda ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi ku wa 3 Ukuboza 2018.