NCPD Imaze kugera kuri byinshi

Ifoto:Bamwe mu bitariye Inteko Rusange

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga irishimira ko kuva ishyizweho imaze kumenyekana ku rwego rw’igihugu ndetse no mu mahanga kubera ibikorwa byinshi imaze kugeraho. Kugeza ubu, hashyizweho Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, hamaze kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga incuro 2; ibi bikaba byarongereye ubuvugizi bw’abafite ubumuga ndetse ubu igihugu cyacu kikaba cyaratoranyijwe kuzaba ambasaderi w’ibihugu by’Afurika mu guteza imbere abafite ubumuga, kandi ikigega Nyafurika cy’abafite ubumuga kikazaba mu Rwanda. Ibi ni ibyatangarijwe mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga yabaye ku nshuro ya gatatu; ikaba yarateranye kuwa 18 Gicurasi 2013 mu cyumba cy’inama cya Hotel Sports View i Kigali.

Mu ijambo ry’ikaze, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Bwana Rusiha Gastone yashimiye kandi aboneraho guha ikaze Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri MINALOC; Madamu Mukabaramba Alivera n’abandi bose bitabiriye Inteko Rusange. Maze aboneraho n’umwanya wo kugaragaza ingingo ziganirwaho arizo: Kwemeza Inyandikomvugo y’Inteko Rusange yateranye kuwa 09 Kamena 2012; kugezwaho ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’Inteko rusange; kugezwaho raporo y’ibikorwa n’ingengo y’imari  2012/2013 n’ ibiteganyijwe muri 2013/2014; kugezwaho ibikorwa byakorewe abafite ubumuga 2012/2013 n’ibiteganyijwe 2013/2014 mu Ntara n’Umujyi wa Kigali; kugezwaho amategeko ngengamikorere ya NCPD no kuyemeza; kugezwaho igenamigambi ry’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu gihe cy’imyaka itanu (2013-2018); kugezwaho no kwemeza Inyito nshya  ku bantu bafite Ubumuga; kugezwaho ivugururwa ry’amategeko arengera Abafite Ubumuga; Kugezwaho no Kwemeza Serivise zitangwa na NCPD;

Afungura imirimo y’iyi Nteko Rusange ku mugaragaro, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri MINALOC, yagarutse ku mateka yaranze abantu bafite ubumuga mu Rwanda maze ashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari yo yonyine yahaye  abanyarwanda bose uburenganzira bungana, maze abantu bafite ubumuga baribukwa bahabwa agaciro; hanashyirwaho ndetse urwego rwihariye rushinzwe kubakorera ubuvugizi ari rwo “Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga” ku buryo ubu abafite ubumuga bahagarariwe mu nzego zose  kugera ku rwego rw’akagali. Yaboneyeho gusaba abagize inteko rusange gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe guteza imbere abo bahagarariye ari nabo babatoye. Umunyamabanga wa Leta yongeye kwibutsa abagize inteko rusange ko muri gahunda y’imbatura bukungu ya kabiri (EDPRS II), gahunda z’abafite ubumuga ari umwihariko kunzego zose (cross cutting issue),abasaba ko ayo mahirwe Leta yatanze barushaho kuyabyaza umusaruro uko bishoboka kose kugira ngo abantu bafite ubumuga biteze imbere.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bikwiriye gushyirwamo ingufu harimo: guca umuco wo gusabiriza ugaragara henshi mu bafite ubumuga,  kuba abafite ubumuga benshi batarize hakaba hakwiriye kwigwa uburyo bava mu bujiji bakiteza imbere, Kureba uburyo hazamurwa ubushobozi kubafite ubumuga ndetse no guhindura imyumvire ,bigishwa ubumenyi ngiro, bitabira uburezi budaheza no kubabumbira mu makoperative.

Twabibutsa ko Inteko Rusange iteganyijwe mu ngingo ya 10 y' iteka rya Minisitiri w'intebe No 02/03 ryo kuwa 11/02/2011 rigena inshingano, imiterere n'imikorere by'inzego z'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga.

Byakusanyijwe na Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza