NCPD YASOJE AMAHUGURWA N’ABANYAMAKURU BASOJE KURI POLITIKI Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA

Abanyamakuru 20 baturutse mu bitangazamakuru binyuranye hirya no hino mu Rwanda, basoje amahugurwa y’iminsi 4 agamije kumenyekanisha Politike ya Leta yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 31 Gicurasi 2021. Ni amahugurwa yateguwe n’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga “NCPD”, ku bufatanye n’Umuryango Humanity and Inclusion (H&I). Yatangiye tariki 22 asozwa tariki 25 Kanama 2022 yaberaga mu karere ka Musanze.  Amahugurwa yibanze  ku mbogamizi zinyuranye abantu bafite ubumuga bahura nazo zidindiza iterambere ryabo ndetse no kureba uburyo bwo kuzikuraho. Ingingo z’ingenzi zagarutsweho ni izijyanye n’amasezerano mpuzamahanga agamije kwita ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, arimo African Disability, n’Amasezerano ya Marakeshi ategenganya ko inyandiko zose zigomba kuba zanditse ku buryo abafite ubumuga bwo kutabona babasha kuzisoma, u Rwanda narwo rukaba ruri mu bihugu byayashyizeho umukono ku ikubitiro. Nkurunziza Theoneste akaba umwanditsi mukuru wungirije wa Radio & TV  Izuba wavuze ijambo mu izina ry’abanyamakuru bahuguwe, yavuze  ko bungutse uburyo bunyuranye bwo gutangaza inkuru zidaheza Abantu bafite ubumuga. Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyekanisha ibibazo by’abafite ubumuga no kubishakira umuti. Yavuze ko kugira ngo Politike yita ku bafite ubumuga imenyekane, itangazamakuru rizabigiramo uruhare binyuze mu miyoboro itandukanye. Ati “Abanyamakuru ni abantu badufashije kumenyekanisha gahunda z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ubwo yari imaze kujyaho muri 2010, yongeraho ati:  “wasangaga abantu bafite ubumuga bahabwa akato n’imiryango yabo, aho bari babayeho nabi ariko ibyo bibazo biragenda bikemuka kubera ubuvugizi bukorwa bunyuze mu itangazamakuru”. Bwana NDAYISABA Emmanuel yavuze   ko NCPD itazahwema gufasha itangazamakuru, mu guhabwa ubumenyi kurushaho kunoza inkuru z’abafite ubumuga mu rwego rwo gukomeza gushakira hamwe uko urwo rwego rw’abaturage rwavuganirwa mu kubateza imbere. Yanenze bamwe mu banyamakuru bakora ibinyuranye n’ubunyamwuga, bakomeje gukoresha abantu bafite ubumuga mu nyungu zabo ati “Sinabura kunenga bamwe mu banyamakuru bagiye bakoresha abantu bafite ubumuga mu nyungu zabo, ugasanga umunyamakuru arafata umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe yamara kumusindisha akamubaza ibyo ashaka kugira ngo abone views”.

IBYIFUZO BY’ABAHUGUWE

NKURUNZIZA Theoneste wavuze mu izina ry’abahuguwe, yasabye ko NCPD yakomeza guhugura abanyamakuru mu buryo buhoraho hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kurengera abantu bafite ubumuga, ndetse abanyamakuru bakoroherezwa kugera ku nkuru zibanda ku bibazo by’abantu bafite ubumuga.