Mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Inama rusange ya 10 ya NCPD ku rwego rw’igihugu yabaye hifashijwe ikoranabuhanga

Inama nk’iyi isanzwe iba rimwe mu mwaka ni urubuga  rw’ibitekerezo ku ngamba n’ibikorwa bigamije guteza imbere Abantu bafite Ubumuga, kandi ikagira uruhare mu kubyemeza kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa. Ni ku bw’ibyo mpamvy ku wa 5/6/2020, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD yayoboye inama ya 10 y’Inama Rusange isanzwe ya NCPD,iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga yitabirirwe n’abagize Komite Nyobozi ya  NCPD ku rwego rw’Akarere, Intara  n’Urwego rw’Igihugu, aho bayitabiriye  bari ku Biro by’Uturere batuyemo. Inama yafunguwe n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage Madamu Nyirarukundo Ignatienne, wavuze ko muri iki gihe icyo kwishimira ari uko gufasha abantu bafite ubumuga atari impuhwe, ko ahubwo ari   inshingano za buri wese n’uburenganzira abantu bafite ubumuga bahabwa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Yongeye gusaba abitabiriye iyi nama kurebera hamwe ingamba zafatwa kugira ngo hakorwe ibishoboka byose hakumirwe ibitera ubumuga, yasabye ko izi ngamba zashishikarizwa abakiri bato, bityo uwo muco bakawukurana. Mu kurangiza ijambo rye yongeye gushimira Abanyarwanda basigaye bafite umuco mwiza wo kwita ku bantu bafite ubumuga abasaba kuwukomeza. Bwana NIYOMUGABO Romalis Perezida wa NCPD ku rwego rw’Igihugu yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bakoze byinshi mu kwita ku bantu bafite ubumuga mu nzego nyinshi nk’ubuzima, uburezi budaheza, imibereho myiza, amategeko n’amateka yo kurengera abantu bafite ubumuga. Nubwo hari byinshi byagezweho hari ibindi byinshi bigikenewe gukorwa, Bwana NIYOMUGABO Romalis yasabye ko kugira ngo ijwi ry’abantu bafite ubumuga rigere kure bakingurirwa imiryango bakajya no mu z’indi nzego nka Senat, Cabinet,…

Bwana NDAYISABA Emmanuel Umunyabanga Nshingwabikorwa wa NCPD yagarutse ku bigendanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko rusange y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 uko yashyizwe mu bikorwa , aho yagaragaje ko yose itazashobora kurangira neza kubera icyorezo cya Covid- 19.