INGUZANYO MU MISHINGA Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA INTEGO YO GUHANGA UMURIMO

Gahunda yo gushishikariza Abantu bafite Ubumuga kwiteza imbere bahingira imirimo yakomereje mu Karere ka Karongi. Muri aka Karere habonetse Abantu bafite Ubumuga bihangiye imirimo irimo ubucuruzi bw’amatungo, abacuruza butike, abadoda inkweto, abakora inkweto, abogosha, abakora moto. Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa SACCO ya Bwishyura KAYITESI Marie Claire yavuze ko Abafite Ubumuga bafashe  inguzanyo barimo kwishyura neza  kandi bikaba bigarara ko bamaze kwiteza imbere bafashijwe n’inguzanyo babonye. Madamu Cecile Uwantege ufite Ubumuga bw’ingingo yafashe inguzanyo y’ibihumbo magana ane muri SACCO Bwishyura ho mu Karere ka Karongi, hanyuma yongera igishoro inguzanyo  yamukuye mu bwigunge kuko yahoraga yicaye mu rugo ariko nyuma yo kubona inguzanyo  buri munsi aza mu kazi  ko gucura mu isoko rya Karongi akabonamo  amafaranga amufasha gutunga umuryango we. Bimwe mu bibazo biboneka muri izi nguzanyo ni uko bamwe mu bafite Ubumuga bitiranya inguzanyo yo muri gahunda ya Hanga umurimo, bamwe bazi ko aya mafaranga ari impano kandi ari inguzanyo izishyurwa, ariko ubu barimo gushishikarizwa ko ari inguzanyo nk’izindi zose ndetse intego y’iyi nguzanyo ari uguhanga umurimo ku buryo abayifata bakora imishinga yo guhanga akazi gahoraho (Ubucuruzi buhoraho, gusudira, gushyiraho inzu zitunganya imisatsi, ubudozi,…) bakayishyura mu gihe cy’Imyaka ibiri.