MU GITARAMO CY’IMIHIGO: INTORE Z’INDASHYIKIRWA MU NKOMEZAMIHIGO ZASABWE KUZESA IMIHIGO ZAHIZE

Mu  muhango wo gusoza itorero ry’Abantu bafite Ubumuga ryitabiriwe n’Intore z’Indashyikirwa 604. Mu ijambo rya Madamu MUKABARAMBA Alvera Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yavuze ko iri torero ryateguwe hagamijwe  ko abahagarariye abantu bafite ubumuga barangwa n’umuco w’ubutore ndetse n’umurimo bityo batozwe umuco w’ubutore. Yakomeje atanga ubutumwa bw’Intore izirusha intambwe, aho yavuze ko Perezida wa Repubulika  ashima akazi keza abantu bafite ubumuga bakoze n’uburyo bashyira mu ngiro inshingano zabo. Yakomeje avuga ko Perezida wa Repubulika ashima uburyo izi ntore zitwaye mu itorero, abasaba kuzesa imihigo basinye kandi ko perezida wa Repubulika azakomeza gushyigikira Abantu bafite ubumuga. Kuba abafite ubumuga batojejwe bonyine ntabwo ari ukuvangura ahubwo ni uko ari ikiciro cyihariye. Yasabye Intore z’indashyikirwa mu Nkomezimihigo  kwegera abo bashinzwe no kurangiza ikibazo cy’abantu bafite ubumuga basabiriza, bazarangwe n’indangaciro zikwiye, barwanya umuco mubi wo gusabiriza, aho yasabye ko nyuma y’iri  torero bigomba gucika.izi ntore zigizwe na komite y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga zatowe  kuva ku rwego rw’Akagali kugera ku rwego rw’Igihugu. Imiryango y’Abantu bafite ubumuga, abafatanyabikorwa ba NCPD  ndetse n’imboni za NCPD zo mu bigo bitandukanye. Izi ntore zigishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, amateka y’U Rwanda kuko ariwo musingi wa mbere wo kubakiraho byose  ntabwo ari amateka gusa izi ntore zigishwe, kuko zeretswe n’ icyerekezo  2020 icyerekezo  cya Leta ya 2050 na gahunda  y’Imyaka 7, hagamijwe gushishikariza Abantu bafite ubumuga kumenya gahunda za Leta y’u Rwanda no kwiteza imbere nkuko byatangajwe na  Madamu UMURAZA Landrada. Mu Ijambo ry’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Bwana NDAYISABA Emmanuel, yatangiye ashimira umutoza w’ikirenga wagaruye itorero mu gihugu kandi akaba yaragaruye itorero ridaheza n’Abantu bafite Ubumuga. Yakomeje ashimira buri wese wagize uruhare mu gutegura itorero ndetse n’abatozwa baryitabiriye kuko intore zitwaye neza ndetse hakaba hari icyizere cy’uko ibyo bigishijwe bazabyigisha mu gihugu hose ndetse  no ku isi hose hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite Ubumuga. Yakomeje asaba abatoza kuba ku isonga muri ibi bikorwa by’impinduramatwara igihugu kinjiyemo aho yasabye izi ntore ko ibibazo by’abafite ubumuga bizamirwa n’ibisubizo byabo. Mu mihigo y’izi ntore harimo gukorera ubuvugizi Abafite ubumuga bakennye cyane ku buryo  bazahabwa inkunga y’ingoboka, nkuko ihabwa abandi batishoboye,  gushinga  ikipe y’Abantu bafite ubumuga mu buri Karere no gushishikariza Abantu bafite Ubumuga kwitabira siporo, kuzakora ubuvugizi itegeko rirengera Abantu bafite ubumuga rikavugururwa n’ibindi. Iri torero ry’Abantu bafite Ubumuga ribaye ni irya kabiri, irindi rikaba riteganyijwe umwaka utaha.