Tumenye Inama Y’igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD)

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) mu magambo ahinnye, ni urwego rwa Leta rwigenga, rwashyizweho n’Itegeko N°03/2011 ryo kuwa 10/02/2011 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga. Ubu Icyicaro cyayo gihereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo ku Kacyiru. NCPD ni urubuga rw'ubuvugizi n’ubukangurambanga ku bibazo by’Abantu bafite ubumuga, rugamije kubongerera ubushobozi no gushishikariza Umuryango Nyarwanda n’inzego zitandukanye uburenganzira bwabo kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere. NCPD ifasha Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa Politiki n’ingamba ku bantu bafite ubumuga bose.

Inama y’Igihugu y'Abantu bafite ubumuga igizwe n’ abantu bose bafite ubumuga.

 

Inshingano z’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga

 

 

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ifite inshingano 10 zikurikira:

1)     Guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga;

2)   Guhuriza hamwe ibitekerezo by'abantu bafite ubumuga bose no       kubisesengura;  

3)     Gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye iterambere n’uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga;

4)      Kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga;

5)     Gukangurira umuryango nyarwanda muri rusange, ababyeyi n’inzego    zinyuranye by’umwihariko kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga;

6)    Gukangurira abantu bafite ubumuga kugira uruhare muri gahunda    zigamije iterambere ry’igihugu;

7)      Kugira uruhare mu gukumira ibitera ubumuga;

8)  Gukurikirana by’umwihariko iyubahirizwa ry’amategeko arengera abantu bafite  ubumuga;

9)      Gukorana n’imiryango itari iya  Leta ifite ibikorwa bikorerwa abantu bafite ubumuga;

10)  Kugirana imikoranire n’ubufatanye n’inzego zo mu  mahanga zifite  inshingano nk’izayo.

 

INAMA Y’IGIHUGU Y’ABANTU BAFITE UBUMUGA IGIZWE N’INZEGO 3:

 

 

 

 

Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga irebererwa na Minisiteri y ‘Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage ; igizwe n'inzego 3 zikurikira ;

1° Inama Rusange akaba ari rwo rwego Rukuru ruyobora, rukanafata ibyemezo by’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga; iyi nama iterana rimwe mu mwaka;

2° Komite Nyobozi ni rwo rwego rushinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n’Inama Rusange ;

3° Ubunyamabanga Nshingwabikorwa ni rwo rwego rushinzwe imikorere ya buri munsi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga rukaba rufite abakozi 21 bahoraho, ruyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa,rushinzwe kandi guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa.