154,236 NIWO MUBARE W’ABANTU BAFITE UBUMUGA BASHYIZWE MU BYICIRO

Kuri uyu wa gatanu  tariki 22 Kamena 2018, habaye  inama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa ba NCPD ku rwego rw’igihugu,  hakaba hatangajwe ko umubare w’abantu bafite ubumuga baciye imbere y’itsinda ry’abaganga  ari 154,236. Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madame Mukabaramba Alvera wari umushyitsi mukuru  wiyi nama, yavuze ko hari amasezerano mpuzamahanga Leta y’u Rwanda  yasinye yo kwita ku bantu bafite ubumuga, ayo masezerano hari ibyo ateganyiriza Umuntu  ufite Ubumuga. Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushyira mu byiciro abantu bafite ubumuga ari uburyo bwiza bwo kumenya umubare wabo nyawo  bityo bikazafasha Leta gukora igenamigambi kuko hazaba hari umubare uzwi w’abantu bafite ubumuga. Yongeye gusaba abayobozi b’Uturere  bungirije bashinzwe imibereho myiza  y’abaturage gushishikariza abantu bafite ubumuga bagisabiriza kureka uwo muco mubi wo  gusabiriza ahubwo bakagirwa inama yo gushaka umurimo wo gukora. Ubwo yagarukaga kuri gahunda raporo yo gushyira mu byiciro Abantu bafite Ubumuga yashyizwe ahagaragara, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira mu byiciro abafite ubumuga  cyashyigikiwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bafatanije na minisiteri y’ubuzima aho yashimiye abaganga bakoranye ubushishozi kugira ngo icyo gikorwa kigende neza. Nkuko byagaragaye muri iyi raporo ni uko abafite ubumuga bw’ingingo aribo benshi kuko bangana na 48.4%, bagakurikirwa n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bangana na 16,4%, abafite ubumuga bwo kutumva bangana na 11,4 %, abafite  ubundi (ubumuga bw’uruhu n’ubumuga bw’inyonjo) bangana 11,2%, abafite ubumuga bwo  kutumva no kutavuga bangana 10.3 %. Bwana NIYOMUGABO Romalis  perezida  wa NCPD, yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama kubera ko hari byinshi bamaze gukorera abantu bafite ubumuga. Yanashimiye kandi itsinda ry’abaganga ryakoze umurimo wo gushyira abafite ubumuga mu byiciro, anashimira ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize  (RSSB) cyagiranye amasezerano na NCPD yo gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo kuri Mutuel de Sante. Bwana Donatien Bajyanama intumwa ya minisitiri y’ubuzima ushinzwe amavuriro, nawe yashimye uko igikorwa cyo gushyira abantu bafite ubumuga mu byiciro cyagenze kuko cyatangiriye mu karere ka Bugesera, nyuma gikorerwa mu tundi turere twose. Yakomeje avuga ko abacikanywe nabo bazagira igihe cyo gushyirwa mu byiciro.  Yabwiyeabari mu nama ko muri uyu mwaka 2017/2018 insimburangingo n’inyunganirangingo zizajya zishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza (mutual de santé) bikazatangirira mu kigo cya HVP Gatagara Nyanza,ariko bikazakomeza no mu bindi bigo  bivura abantu bafite ubumuga nk’ikigo cya HVP Gikondo, Rilima nyuma bikazagera n’ahandi. Mu gusoza inama Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD Bwana Ndayisaba Emmanuel yongeye gushimira abafatanyabikorwa bayitabiriye ndetse n’uruhare rwabo mu guteza imbere abantu bafite Ubumuga. Iyi nama ihuza NCPD n’abafatanyabikorwa iba rimwe buri mwaka ikaba ari urubuga rwo kurebera hamwe ibyakozwe mu kuzamura imibereho myiza y’Abantu bafite ubumuga.