ABATOZWA B’INTORE Z’INDASHYIKIRWA MU MIHIGO ZINJIJWE MU ZINDI NTORE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nzeri 2018, Intore z’Indashyikirwa mu mihigo zinjijwe mu z’indi ntore. Uyu muhango wo kuzinjiza mu z’indi wayobowe na Madamu MUKANTABANA Seraphine Presidente wa Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo z’igihugu (RDRC). Mu ijambo yagejeje kuri izi ntore harimo inyinshi zifite ubumuga, yibanze ku bushake bwa Leta y’ubumwe bwo kwita ku bantu bose ndetse harimo n’abantu bafite ubumuga, yakomeje avuga ko ibi bihamwa nuko ubwo mu nama y’umushyikirano abaturage basabye Perezida wa Repulika y’u Rwanda KAGAME Paul  ko Abantu bafite Ubumuga nabo bazajyanwa mu itorero yahise abyemera, none dore itorero rirabaye. Intore zinjijwe mu zindi zose hamwe ni 604. Ikivugo k’izi ntore kiragira kiri:

“Ndi Indashyikirwa mu nkomezamihigo

Ndi Impinyuza y’amahina

Ndi nkore neza bandebere

Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya

N’iterambere ry’Afurika.”