UPHLS yahawe uburenganzira bwo kuba umuryango utegamiye kuri Leta

Bamwe mu bari mu nama(Ifoto:NCPD)

Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS) kuri ubu rurabarirwa mu miryango itegamiye kuri Leta. Uwo ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2013, mu cyumba cy’Inama cya Hoteli Hill Top i Remera.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga Bwana Rusiha Gastone yashimiye abayitabiriye aboneraho no kubagezaho ibiri ku murongo w’ibyigwa ari byo:

  • Gusuzuma no kwemeza ko Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS) yaba umuryango utegamiye kuri Leta no gutora abayihagarariye mu turere;

  • Kumenyeshwa gahunda y’amatora y’abadepite;

  • Kurebera hamwe ibikorwa by’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga biteganyijwe mu mwaka wa 2013-2014.

Nk’uko byasobanuwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima, Bwana Karangwa François Xavier yasobanuye ko uru rugaga rwatangiye 2006 rukaba rwarareberwaga na FENAPH nk’uko byateganywaga n’itegeko. Nyuma y’aho Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) nayo yakomeje kureberera uru rugaga. Ibi ariko bikaba bitaragiye byorohera Urugaga kuko rutagenerwaga Ingengo y’Imari na Leta ndetse ntirunabone amahirwe yo guhabwa amafaranga n’abaterankunga batandukanye kuko rwabarwaga nk’urwego rushamikiye kuri Leta.

Nyuma yo kwemerera Urugaga rw’abafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS) kuba urwego rutegamiye kuri Leta, abari mu nama batoye imboni zizaruhagararira mu turere twose tw’Igihugu. Izi mboni zikaba ari nabamwe mubagize Inteko rusange y’uru rugaga.

Muri iyi nama kandi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga Bwana Emmanuel Ndayisaba yibukije abitabiriye inama gahunda y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 maze abakangurira kuyitabira no gushishikariza abo bahagarariye ndetse n’abo mu miryango yabo kuzayitabira. Yasabye kandi abadamu n’urubyiruko kuziyamamaza muri izo nzego kugirango mu Nteko Ishinga Amategeko hazabonekemo byibura abantu bafite ubumuga barenze umwe bityo ubuvugizi ku bibazo by’abafite ubumuga burusheho kugira ingufu.

Abitabiriye inama baganiriye kandi ku bikorwa by’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga biteganyijwe mu turere bareba cyane cyane ibyashyizwe mu mihigo y’Uturere. Aha, zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni uko usanga mu turere tudafite umukozi uhoraho ushinzwe ibibazo by’abantu bafite ubumuga nta bikorwa by’abafite ubumuga bigaragazwa mu mihigo y’Uturere bitwaje ko nta mukozi ubifite mu nshingano uzabikurikirana. Hifujwe ko Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwashyiraho gahunda ihamye yo gukurikirana ko ibikorwa by’abafite ubumuga bishyirwa mu mihigo y’Uturere ndetse no kureba ko ibikorwa biba byateganyijwe bishyirwa mu bikorwa.

Byakusanyijwe na Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD