Centre Tubiteho yizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika

Bamwe mu bitabiriye ibirori (foto:NCPD)

Ku itariki ya 20 Kamena 2013, abana n’Urubyiruko bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu kigo cy’amanywa  TUBITEHO bizihije umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika. Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ikigo, Madamu Musabyimana Eugenie, hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Ikigo tubiteho cyahisemo insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere umuryango, twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana, duharanira uburenganzira bw’umwana w’umunyafurika ufite ubumuga bwo mu mutwe n’umurezi we”.

Umwana uhagarariye abandi, Mugemana Alice yashimiye ababyeyi umwanya babahaye bakaza kwifatanya mu birori maze abasaba  kurushaho guharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Kuri uwo munsi, abana n’urubyiruko barererwa muri Centre TUBITEHO berekanye bimwe mu bumenyi n’ibikorwa bamaze kugeraho harimo kumenya gusoma no kwandika, gusakuza (mu isomo ry’ubuvanganzo), indirimbo, ibikorwa by’ubukorikori n’ibindi. Ibi bikaba byerekana ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe iyo yitaweho hari byinshi abasha kugeraho.

Nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye Umuryango TUBITEHO ari nawo washinze iki kigo, Bwana Gasana Ndoba yavuze ko uyu muryango washinzwe n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu mwaka wa 2003, maze muri 2005 hashyirwaho Centre TUBITEHO. Kugeza ubu, harererwa abana n’urubyiruko bagera kuri 26 baza buri munsi n’abandi 12 bafashirizwa mu ngo. Zimwe mu mbogamizi, ikigo gifite harimo kutagira ahantu hisanzuye hakirirwa abana. Ibi bikaba bituma hacyirwa abana bacye ugereranyije n’abasaba. Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kubaka amashuri, n’izindi nyubako zirimo igikoni na cafeteria bityo abana bakajya bahirirwa bagataha nimugoroba. Ibi bizafasha kandi abamaze gukura kubona aho bazajya bakora imyuga bize itandukanye irimo ubudozi, gukora imitako, imirimo imwe n’imwe ikorerwa muri Secretariat public bityo nabo babashe kwinjiza amafaranga maze bakarushaho kwigirira icyizere no kwereka umuryango nyarwanda ko nabo bafite agaciro.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Bwana NKURAYIJA Marcel waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yashimye ababyeyi bagize igitekerezo cyo gushinga iki kigo, ashima cyane ibikorwa bimaze kugerwaho nk’uko byagaragajwe n’abana n’urubyiruko barererwamo. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umwaka maze avuga ko kugira ubumuga atari ukudashobora, maze abizeza ubufatanye mu kurushaho guharanira uburenganzira bw’umwana cyane cyane ufite ubumuga by’umwihariko ubwo mu mutwe.

Uyu munsi wahujwe n’umunsi w’umurimo usanzwe wizihizwa kuwa 1 Gicurasi maze hahembwa abakozi babiri b’indashyikirwa aribo Angelique Imanizabayo na Desire Niyonsenga, bashimirwa cyane uruhare bagize mu kwita ku burezi bw’abana barererwa muri icyo kigo.

Umuhanzi François Ngarambe niwe wasusurukije abari aho mu ndirimbo igira iti: “Umwana ni umutware”

Byakusanyijwe na Nyirabugenimana Sylvie

Umukozi ushinzwe itumanaho ridaheza/NCPD